Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aramutse avugwa ku rugamba rwa M23 na FARDC

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru aramutse avugwa ku rugamba rwa M23 na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mirwano ihanganishije M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko uyu mutwe wamaze gufata undi mujyi ari wo Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amakuru aturuka muri Congo no mu bakurikiranira hafi uru rugamba ruhanganishije M23 n’igisirikare cya DRC gifatanyije n’abarimo Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR n’ingabo za SADC, aravuga ko uyu mutwe wamaze gufata uyu mujyi wa Uvira uri mu Bilometeri birenga 100 uvuye mu wa Bukavu na wo uherutse gufatwa n’uyu mutwe.

Umunyamakuru Andrew Mwenda ukurikiranira hafi Politiki yo mu karere, n’ibibazo byo muri Congo, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, yavuze ko uyu Mujyi uri mu maboko ya M23.

Yagize ati “Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa DRC wamaze kujya mu maboko y’abarwanyi ba M23, ni mu bilometero bicye ujya i Bujumbura unyuze inzira y’Ikiyaga cya Tanganyika.”

Andrew Mwenda yakomeje avuga ko Ingabo z’u Burundi zari muri uyu mujyi gufasha FARDC muri iyi mirwano, zakuyemo akazo karenge, zigasubira mu Gihugu cyazo.

Yagize ati “Basubiye inyuma mu mipaka yabo, bafite ubwoba bwo kuba bagotwa no kwihuza kwa M23 n’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.”

Umujyi wa Uvira waba ufashwe nyuma y’iminsi micye, umutwe wa M23 unafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, wafashwe nta mirwano ikomeye ibayeho, kuko uyu mutwe wasabye FARDC n’abayifasha kuva muri uyu mujyi nta mananiza.

Ingabo z’u Burundi zagiye gufatanya n’Igisirikare cya Congo, biravugwa ko zatangiye kuzinga utwangushye zitaha, kuko zibona urugamba rukomeye, kandi zikaba zikomeje kuhatakariza ubuzima zinicirwa n’inzara muri iyi mirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 3 =

Previous Post

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Next Post

U Rwanda rwagaragaje ibimenyetso byerekana uburyarya bw’u Bubiligi mu bibazo byarwo na Congo

Related Posts

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

by radiotv10
15/09/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangiye gukingira abakozi b’inzego z'ubuzima n’abantu bahuye n’abanduye icyorezo cya Ebola, rivuga ko...

IZIHERUKA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi
AMAHANGA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

15/09/2025
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

U Rwanda rwagaragaje ibimenyetso byerekana uburyarya bw’u Bubiligi mu bibazo byarwo na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.