Mu mirwano ihanganishije M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko uyu mutwe wamaze gufata undi mujyi ari wo Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Amakuru aturuka muri Congo no mu bakurikiranira hafi uru rugamba ruhanganishije M23 n’igisirikare cya DRC gifatanyije n’abarimo Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR n’ingabo za SADC, aravuga ko uyu mutwe wamaze gufata uyu mujyi wa Uvira uri mu Bilometeri birenga 100 uvuye mu wa Bukavu na wo uherutse gufatwa n’uyu mutwe.
Umunyamakuru Andrew Mwenda ukurikiranira hafi Politiki yo mu karere, n’ibibazo byo muri Congo, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025, yavuze ko uyu Mujyi uri mu maboko ya M23.
Yagize ati “Umujyi wa Uvira uri muri Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa DRC wamaze kujya mu maboko y’abarwanyi ba M23, ni mu bilometero bicye ujya i Bujumbura unyuze inzira y’Ikiyaga cya Tanganyika.”
Andrew Mwenda yakomeje avuga ko Ingabo z’u Burundi zari muri uyu mujyi gufasha FARDC muri iyi mirwano, zakuyemo akazo karenge, zigasubira mu Gihugu cyazo.
Yagize ati “Basubiye inyuma mu mipaka yabo, bafite ubwoba bwo kuba bagotwa no kwihuza kwa M23 n’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.”
Umujyi wa Uvira waba ufashwe nyuma y’iminsi micye, umutwe wa M23 unafashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo, wafashwe nta mirwano ikomeye ibayeho, kuko uyu mutwe wasabye FARDC n’abayifasha kuva muri uyu mujyi nta mananiza.
Ingabo z’u Burundi zagiye gufatanya n’Igisirikare cya Congo, biravugwa ko zatangiye kuzinga utwangushye zitaha, kuko zibona urugamba rukomeye, kandi zikaba zikomeje kuhatakariza ubuzima zinicirwa n’inzara muri iyi mirwano.
RADIOTV10