Nyuma yuko havuzwe urupfu rwa General Rukunda Michel uzwi nka Makanika wari ukuriye umutwe wa ‘Twirwaneho’ uharanira Uburenganzira bw’Abanyamulenge, ubuyobozi bw’uyu Mutwe bwemeje ko yitabye Imana ahitanywe n’igitero cya Drone ya FARDC.
Byatangajwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nyuma y’amasaha macye uyu wari ukuriye uruhande rwa gisirikare rw’uyu muryango yiciwe mu gitero cy’indege ya FARDC.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (Auto-defense civile), Bubabajwe no Kumenyesha Abanyamulenge bose, Abarwanashaka ba Twirwaneho by’umwihariko, Inshuti n’abavandimwe ko General RUKUNDA Michel alias Makanika, Intwari yacu yatabarutse ku wa Gatatu tariki 19/02/2025.”
Uyu Muryango ukomeza uvuga ko General Makanika “yaguye ku rugamba rwo Kurwanya Jenoside ikorerwa Abanyamulenge n’abandi basa na bo imaze imyaka irindwi, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta y’lgihugu cyacu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Wazalendo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ari na bo bagabye igitero cya Drone iturutse Kisangani mu rwego rwo guca Intege umugambi wo Kwirwanaho.”
Uyu muryango wihanganishije umuryango wa nyakwigendera General Makanika, wavuze ko urugamba yarimo rudahagaze kandi ko abasigaye bazakomeza gutwarira ku murage abasigiye.
Uti “Turabibutsa ko urugamba rwo Kwirwanaho rukomeje kandi umusingi n’lbikorwa bya General RUKUNDA Michel yasize yubatse ntakizabisenya kugeza tubonye amahoro duharanira.”
Wanaboyeho gusaba Abanyamulenge aho bari hose ku Isi, gushyigikira ibikorwa by’uyu mutwe byo guharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge no kurwanya akarengane n’ubwicanyi bakomeje gukorerwa.
Makanika wahoze mu Gisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa, yishwe ku wa Gatatu, n’igitero cya Drone ya FARDC, cyagabwe muri Teritwari ya Fizi ahaherutse kubera imirwano ikomeye yahuje Twirwaneho n’igisirikare cya Congo.

RADIOTV10