Perezida Paul Kagame yavuze ko hagendewe ku mubare w’urubyiruko rwa Afurika ndetse n’imishinga rukomeje kugaragaramo y’ikoranabuhanga, bigaragaza ko uyu Mugabane ufite ubushobozi bwo guhangana n’ibindi bice by’Isi mu bikorwa by’ishoramari n’ubucuruzi.
Perezida Paul Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga Inama y’ikoranabuhanga mu bukungu butagira uwo buheza ‘Inclusive FinTech Forum’ y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025.
Iyi Nama ya ‘Inclusive FinTech Forum’ yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Mpuzamhanga gishinzwe Serivisi z’Imari KIFC (Kigali International Financial Center) ndetse n’Ikigo ‘Elevandi’ cyo muri Singapore gitunganya Ikoranabuhanga ryifashishwa mu Bigo by’Imari na za Banki.
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira iki kigo ‘Kigali International Financial Center’ ku ruhare kigira mu gutuma u Rwanda rukomeza kuba ahantu hakurura abashoramari.
Nanone kandi yaboneyeho gushimira Igihugu cya Singapore cyagize uruhare mu itegurwa ry’iyi nama. Ati “Iyi nama ni ikimenyetso cy’umwihariko w’umubano uri hagati y’u Rwanda na Singapore mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kuzakomeza gukorana na Singapore mu kuzamura uru rwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rw’ubukungu.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye gukomeza kurebera ku mishinga myiza ikomeje kugira uruhare mu mpinduka ziganisha aheza uyu Mugabane.
Yavuze ko hagendewe ku mubare w’urubyiruko rwa Afurika, uyu Mugabane “ushobora guhangana n’ibindi bice by’isi, kimwe n’indi mishinga yagize aho igera.”
Yavuze ko umuntu arebye imishinga yo mu bikorwa by’ubukungu, FinTech ikomeza kugiramo uruhare runini, ndetse ko binagaragazwa no kuba muri iyi myaka micye ishize, imishinga ya FinTech yikubye gatatu.
Ati “Iyi mishinga minini n’imito, ikomeje kugira uruhare mu kuzamura urwego rwacu rw’imari. Ibi tubibonera byumwihariko mu ikoreshwa rya Mobile Money no muri serivisi zo kohererezanya amafaranga.”
Yatanze urugero rw’inyigo iherutse gukorwa yagaragaje ko amafaranga yinjizwa n’imishinga ya FinTech muri Afurika, yitezweho kugera muri Miliyari 40 USD muri 2028.
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nubwo ibi bitanga icyizere ko uyu Mugabane uri gutera imbere, ariko hakiri Abanyafurika bacyumva mu myumvire yabo ko inzozi zabo ari ukujya gukorera mu Bihugu byo mu mahanga.
Ati “Ariko ntabwo ikibazo ari icyabo, ntabwo bagakwiye kubigayirwa, ahubwo ndatekereza ko bamwe muri twebwe abayobozi dukwiye kubyishinja.”
Yavuze ko nanone urwego rw’Imari rudaheza rukirimo ibibazo by’umwihariko ku barukemera cyane, barimo abagore bakigaragara mu bucuruzi buciriritse.
Yavuze ko kandi ibi biri kuba mu gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikibangamiye uru rwego rw’ubukungu ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ibi tugomba kubibona nk’ibituburira ko tugomba gukoresha neza umutungo wacu kandi tugafashanya. Kumva ko iterambere ryacu ari twe rireba, ntabwo ari ibintu twasabira abandi kubidukorera. Abashinze ibikorwa by’ubucuruzi, na bo bagomba kugira uruhare rwabo kandi bakagira icyizere cy’abashoramari.”
Yavuze u Rwanda rwakoze ishoramari mu bikorwa by’ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyi, ndetse no korohereza abifuza gukora ubucuruzi n’ishoramari, bikaba byarashyizwe mu by’ibanze.
RADIOTV10