Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Igisirikare cya S.Africa cyasohoye itangazo nyuma y’itaha ry’inkomere z’ingabo za SADC zavuye muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Igisirikare cya Afurika y’Epfo gifite abasirikare benshi mu batashye ari inkomere bavuye muri Congo aho bari mu butumwa bwa SADC, cyemeje koko abasirikare bacyo bavuye muri DRC bakomeretse bikabije bakeneye kwitabwaho byihuse.

Aba basirikare bakabakaba 200 batashye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025 bakuwe mu kigo cya Gisirikare cya Mubambiro, aho banyujijwe mu Rwanda kugira ngo babone uko bafata indege iberecyeza mu Bihugu byabo.

Benshi muri aba basirikare, ni aba Afurika y’Epfo, aho ifitemo abasirikare 129, mu gihe Malawi yo ifitemo 40 na Tanzania ifitemo 25, bose bagiye gufata indege iberecyeza mu Bihugu byabo banyuze mu Rwanda aho binjiriye ku Mupaka uhuza iki Gihugu na DRC.

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, bwashyize hanze itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, nyuma yuko aba basirikare bavuye muri Congo, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu batashye.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kiremeza ko itsinda ry’abasirikare bakomeretse bikomeye bakeneye ubutabazi bwihuta bw’abaganga bacyuwe bavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bazahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Siphiwe Dlamini Ukuriye itumanaho mu gisirikare cya Afurika y’Epfo, rikomeza rivuga ko abandi basirikare bakomeretse b’iki Gihugu basigaye muri DRC, na bo bazacyurwa muri iki cyumweru.

Siphiwe Dlamini akagira ati “SANDF ifatanyije n’abandi bose bireba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo inkomere zitahe amahoro.”

Iki Gisirikare cya Afurika y’Epfo cyaboneyeho kandi gusaba Abaturage kubaha ubuzima bwite bw’izi nkomere ndetse n’imiryango yabo, kinizeza kizakomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abasirikare bacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Next Post

Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Ibikorwa byahagurukiwe na Polisi y’u Rwanda bikomeje gufatirwamo ababyijanditsemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.