Igisirikare cya Afurika y’Epfo gifite abasirikare benshi mu batashye ari inkomere bavuye muri Congo aho bari mu butumwa bwa SADC, cyemeje koko abasirikare bacyo bavuye muri DRC bakomeretse bikabije bakeneye kwitabwaho byihuse.
Benshi muri aba basirikare, ni aba Afurika y’Epfo, aho ifitemo abasirikare 129, mu gihe Malawi yo ifitemo 40 na Tanzania ifitemo 25, bose bagiye gufata indege iberecyeza mu Bihugu byabo banyuze mu Rwanda aho binjiriye ku Mupaka uhuza iki Gihugu na DRC.
Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, bwashyize hanze itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, nyuma yuko aba basirikare bavuye muri Congo, bwemeje ko hari abasirikare b’iki Gihugu batashye.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kiremeza ko itsinda ry’abasirikare bakomeretse bikomeye bakeneye ubutabazi bwihuta bw’abaganga bacyuwe bavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bazahabwa ubuvuzi bwo ku rwego rwo hejuru.”
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Siphiwe Dlamini Ukuriye itumanaho mu gisirikare cya Afurika y’Epfo, rikomeza rivuga ko abandi basirikare bakomeretse b’iki Gihugu basigaye muri DRC, na bo bazacyurwa muri iki cyumweru.
Siphiwe Dlamini akagira ati “SANDF ifatanyije n’abandi bose bireba, bakoze ibishoboka byose kugira ngo inkomere zitahe amahoro.”
Iki Gisirikare cya Afurika y’Epfo cyaboneyeho kandi gusaba Abaturage kubaha ubuzima bwite bw’izi nkomere ndetse n’imiryango yabo, kinizeza kizakomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abasirikare bacyo.
RADIOTV10