Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kumuha izi nshingano, amwizeza ko we n’abandi bakozi b’iyi Banki bazakorana umurava kugira ngo Igihugu kigire ubukungu bushinze imizi.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ashyizeho abayobozi bashya ba Banki Nkuru y’u Rwanda.
Muri aba bayobozi, Madamu Soraya Hakuziyaremye wari Guverineri Wungirije, yagizwe Guverineri, asimbura John Rwangombwa wari umukuriye.
Nyuma y’Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirenge rishyiraho Soraya ku mwanya wa Guverineri wa BNR, yanditse ku rubuga nkoranyambaga ubutumwa bwo gushimira Perezida Paul Kagame wamugiriye iki cyizere.
Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye nanashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku cyizere. Gukorera u Rwanda ku buyobozi bwanyu, ni iby’agaciro gahambaye, hamwe n’itsinda ry’abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda, tuzakora ibishoboka tunagire uruhare mu ntego z’u Rwanda mu kurugeza mu Bihugu bifite ubukungu bwihagazeho.”
Soraya Hakuziyaremye, yahawe izi nshingano zo kuba Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, nyuma y’imyaka ine ari Guverineri Wungirije w’iyi Banki, inshingano yari yarahawe muri Werurwe 2021.
Soraya wari wasimbuye Dr Monique Nsanzabaganwa wari watorewe kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, icyo gihe yari amaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, inshingano yari yarahawe muri 2018.
Guverineri mushya wa Banki Nkuru y’u Rwanda, asanzwe ari inararibonye by’imari n’ubukungu, dore ko yanabyigiye ku Mugabane w’u Burayi, aho yize muri Université Libre de Bruxelles ryo mu Bubiligi, aho yize mu bijyanye n’Imari n’Ubucuruzi.
RADIOTV10