Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
DRCongo-Uvira: Havuzwe impamvu abaturage batishimiye igaruka ry’Abapolisi 1.000 bari bahungiye mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Repubulija Iharanida Demokarasi ya Congo, ntibishimiye igaruka ry’Abapolisi barenga 1 000 bari bahungiye mu Burundi ubwo umutwe wa M23 wahasatiraga, kuko batabafitiye icyizere kandi bakaba baragaragaje ko amajye aje babatererana.

Aba bapolisi bari bahungiye i Burundi, bagarutse mu Gihugu cyabo nyuma y’icyumweru kimwe bahunze, bakiriwe na Guverineri Wungirije wa Kivu y’Epfo, Jean-Jacques Elakano ndetse n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Uvira, Kyky Kifara.

Igaruka ryabo, ntiryanyuze abaturage batuye muri uyu mujyi nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri Uvira, Alexis Byadunia.

Yagize ati “Ntabwo twemeranya n’igaruka ryabo, kuko ntitubabifite icyizere. Twari tumaze iminsi itatu tutumva urusaku rw’amasasu.”

Umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile muri Uvira-Fizi, Mafikiri Mashimango aganira n’ikinyamakuru ACTUALITE.CD, yagize ati “Igenda ry’aba bapolisi bagiye i Bujumbura, ryazamuye umujinya mu baturage kuko batari babyiteze. Ubusanzwe Polisi ishinzwe kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, ntiyari ikwiye kubasiga mu bihe bigoye.”

Mafikiri Mashimango avuga ko ibyo ari byo byatumye abaturage batishimira igaruka ry’aba bapolisi. Ati “Mu igaruka ryabo, umujinya wagaragaraga mu baturage kuko batifuzaga ko bagaruka ku mpamvu ebyiri: kutabagirira icyizere banabasize, turi mu bihe bigoye mu Mujyi wa Uvira kimwe muri Teritwari yose, aho buri munota ushobora kumva urusaku rw’amasasu.”

Uyu wo muri Sosiyete Sivile avuga ko nubwo aba bapolisi baje ndetse ntibinishimirwe n’abaturage, ariko icyo bakeneye muri iki gihe, ari uko hongerwa imbaraga mu mutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Umukinnyi w’imwe mu makipe akomeye mu Rwanda yagize ibyago

Next Post

M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

Related Posts

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

Amakuru mpamo aturuka mu biboneye abasirikare benshi b’u Burundi berecyeza muri Congo

by radiotv10
03/09/2025
0

Abatuye mu gace ka Kaburantwa muri Cibitoke mu Burundi, bemeje ko bamaze iminsi babona imodoka nyinshi zuzuye abasirikare b’iki Gihugu...

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

by radiotv10
03/09/2025
0

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu...

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

by radiotv10
03/09/2025
0

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu...

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

M23 yongeye kugaragarizwa urugwiro rudasanzwe n’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.