Igisirikare cy’u Burundi gikorana na FARDC mu bitero bihitana ubuzima bw’Abanyekongo batari bacye, cyitarukije igitero cy’amabombe cyagabwe ku mbaga y’abaturage bari bagiye gukorana inama n’ubuyobozi bwa AFC/M23 i Bukavu, mu gihe iri Huriro ryemeje ko ibisasu byarashwe ari ibyacyo.
Ni nyuma y’igitero cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, cy’ibisasu byarashwe mu mbaga y’abaturage benshi bari bitabiriye inama yabahuzaga n’ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riherutse kubohoza umujyi wa Bukavu.
Nyuma y’umwanya muto iki gitero kikimara kuba, Perezida wa M23, Batrand Bisimwa yatangaje ko iperereza ryihuse, ryagaragaje ko ibisasu byarashwe muri iki gitero ari iby’igisirikare cy’u Burundi.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Brig.Gen. Gaspard Baratuza, yahakanye aya makuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Brig.Gen. Gaspard Baratuza wavugaga ko bugamije gushyira umucyo kuri ibi byatangajwe na M23 ku byabereye i Bukavu, yagize ati “FDNB yamaganye yivuye inyuma igikorwa kigayitse cyateguwe kandi cyakozwe ko nta musirikare w’u Burundi woherejwe mu mujyi wa Bukavu.”
Ni mu gihe igisirikare cy’u Burundi kimaze igihe mu mikoranire n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bivigwa ko kimaze iminsi kisuganya ngo kijye gukaza ibitero bigamije guhangana n’umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Epfo, aho abarwanyi b’uyu mutwe, bamuruye abasirikare b’u Burundi, bakiruka bakiza amagara yabo berecyeza mu Gihugu cyabo.
Iki gitero cyamaganywe n’Ihuriro AFC/M23 cyahitanye ubuzima bw’inzirakarenga z’abaturage 13, gikomeretsa 72, nk’uko byemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
RADIOTV10