Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu Min.Nduhungirehe yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe

radiotv10by radiotv10
28/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
1
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yasabye abanyamakuru “kutavuga ibyo bishakiye” muri iki gihe bagambiriye gushaka ‘views’, agendeye ku byatangajwe n’umwe mu kiganiro wavuze ko imvugo yakoresheje isa no gutangaza intambara.

Minisitiri Nduhungirehe yagendeye ku byatangajwe n’Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi mu kiganiro cyatambutse ku gitangazamakuru akorera, ubwo yagarukaga ku byatangajwe n’uyu ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda ko iki Gihugu kidashobora kwihanganira ubwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwa DRC bufatanyije n’igisirikare cy’u Burundi, n’imitwe irimo CODECO, bukorerwa bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo.

Muri iki kiganiro, uyu munyamakuru yumvikana agira ati “Ariko Nduhungirehe we yadekalaye intambara […] yavuze ko u Rwanda rutazabyihanganira mu kanama k’Uburenganzira bwa muntu ka UN.”

Uyu munyamakuru yavugaga ko iyi ntambara ishobora kuba ari iya politiki cyangwa iya Dipolomasi, bityo ko abantu badakwiye guhita bumva ko ari intambara y’amasasu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, agendeye ku byatangajwe n’uyu munyamakuru, yasabye abanyamakuru kwitondera imvugo bakoresha muri iki gihe.

Yagize ati “Aba banyamakuru nka HAKUZWUMUREMYI Joseph bavuga ibyo bishakiye, babeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo bakoze declaration y’intambara, bakabikora kubera ko bashaka “gutwika” cyangwa se bashaka views, should be held accountable [bagomba kubibazwa]. Ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo gukinisha imvugo nk’izi.”

Mu butumwa uyu munyamakuru, asubiza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yavuze ko yumvise inama yamugiriye.

Muri ubu butumwa uyu munyamakuru yaje gusiba ariko dufitiye kopi, yari yagize ati “Amagambo amwe n’amwe muri Politiki ni ayo kwitondera atari n’abanyamakuru gusa kandi ni byiza kudukebura! Gusa uwakase aka ka video yakase gatoya akeneye muri gahunda ze bwite, nemeza ko kadatanga ishusho yose y’ikiganiro! Ndabashimiye cyane!”

U Rwanda rwakunze gutabariza imiryango migari y’Abanyekongo ikomeje guhohoterwa irimo Abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge, ndetse n’Aba-Hema, mu gihe Isi yose isa n’iyabyirengagije, ariko ubuyobozi bw’iki Gihugu bukavuga ko bukurikije amatekano y’ibyakiyabayemo budakwiye kwicara ngo butuze budatabariza ubu bwoko bwugarijwe mu Gihugu cy’abaturanyi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Isaac says:
    10 months ago

    Abanyamakuru ni vyiza ko batanga amakuru bakuye kuri terrain kugira batabesha abo bagomba kuyashikiriza,
    Kuko ugiye kubesha uvuga ibinyoma,hakaboneka bagenzawe bageze kuri terrain bagatanga amakuru ari live,igihe abagukurikirana ku kinyamakuru cawe babonye fulllive inyuranye nivyo wanditse,nta like nta subscribe uzongera kubona ziduga,ahubwo zizomanuka,umanukane zazo uja i Kuzimu kwa Sebinyoma kuk wakunze ibinyoma ukanka ukuri.

    Kandi UKURI ntikuzotsindwa kugeza ibihe vyose”

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 19 =

Previous Post

Icyo Igisirikare cy’u Burundi kivuga ku byo cyavuzweho na M23 ku gitero cyoretse imbaga

Next Post

Umugabo uregwa gusambanya umwana we akamugira nk’umugore we bakanabyarana impanga yavuze icyabimuteye

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Umugabo uregwa gusambanya umwana we akamugira nk’umugore we bakanabyarana impanga yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.