Ubuyobozi bw’Umutwe wa M23, bwatangaje ko operasiyo yo gushakisha abasirikare ba FARDC bari bihishe mu Bitaro, yatahuye abagera mu 130, bagiye babigeramo bigize abarwayi b’impunzi.
Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ibi mu itangazo bwashyize hanze kuri wa Gatatu tariki 05 Werurwe 2025, ryamagana ibirego by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, bishinja uyu mutwe kugaba ibitero mu bikorwa binyuranye birimo Ibitaro, mu nsengero no mu mashuri.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ritangira rigira riti “Turifuza gutanga umucyo twivuye inyuma ko nta gitero na kimwe kigeze kigabwa mu Bitaro, mu Nsengero, mu mashuri cyangwa ahandi aho ari hose mu bikorwa bya gisivile gikozwe n’Umuryango wacu, mu bikorwa byakozwe byo kugarura ituze ry’amahoro muri Teritwari zabohojwe.”
Uyu mutwe uvuga ko amakuru yatambutse mu bitangazamakuru binyuranye kuri ibi birego, ndetse n’ibyatangajwe n’Umuyobozi Wungirije wa MONUSCO, VIVIAN VAN DE PERRE, bigamije guhindanya isura ya AFC/M23.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko n’igikorwa “cyo gutahura abasirikare 130 ba FRDC bari bihishe mu Bitaro, cyakozwe mu buryo buboneye bw’amahoro kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu mpuzamahanga.”
Buvuga ko icyo gikorwa cyari kigamije kugarura umutekano mu bikorwa by’ubuvuzi, byari byinjiriywe n’abarwanyi, bari bakoresheje amayeri yo kwigira impunzi bakiyoberanya bigira abarwayi mu Bitaro binyuranye, bigateza umutekano mucye mu barwayi n’abaganga.
Iri tangazo rya Kanyuka rikagira riti “Iyi operasiyo yakozwe bitangiwe uburenganzira n’ubuyobozi bw’amavuriro bireba, kandi yakozwe nyuma ya raporo nyinshi zagaragazaga ko hari ibyaha biri gutegurwa n’abo bantu bavuzwe [ba FARDC].”
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga uyu mutwe utigeze ugaba igitero na kimwe mu Bitaro, ahubwo ko Ingabo zayo zakoze ibishoboka kugira ngo zigarure umutekano muri ibyo bikorwa remezo, kugira ngo abaturage babone ubuvuzi bakeneye.
RADIOTV10