Umunyeshuri wari uri kurangiza amasomo ye wari uri kwimenyereza umwuga mu ishuri rya Tshibala Sainte Marie muri Teritwari ka Kazumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe n’umuhungu w’Umupolisi wo ku rwego rwa Ofisiye, amuteye icyuma.
Ibi byabaye mu masaha y’ijoro nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu gace ka Tshibala.
Uyu munyeshuri wishwe, yari mu mwaka wa nyuma akaba yari ari kwimenyereza umwuga mu Ishuri rya Tshibala Sainte Marie, riherereye mu bilometero 180 mu majyepfo ashyira uburengerazuba muri Teritwari ya Kazumba.
Umuyobozi wa Segiteri ya Mboie, Pierre Kashinda, yagize ati “Byabaye ahagana saa moya z’ijoro. Umuhungu w’umupolisi uzwiho kunywa inzoga nyinshi agasinda yashakaga kwiba telefone uwo munyeshuri. Ubwo yageragezaga kumurwanya, yamuteye icyuma mu gatuza.”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu wivuganye uyu munyeshuri, yagerageje gutoroka, ariko akaza gutabwa muri yombi n’inzego.
Aka gace kabereyemo ubu bwicanyi, kamaze iminsi kagaragaramo urugomo rukabije, dore ko haherutse no gutwikwa inzu 24 zirimo n’iy’umuryango w’uyu munyeshuri wishwe, ndetse n’urusengero.
Umudepite uhagarariye aka kace ka Kazumba, Pierre Sosthène Kambidi arasaba inzego nkuru za Leta kugira icyo ikora ku bikorwa by’urugomo bikomeje kubera muri aka agace, byumwihariko ubutabera bugakora akazi kabwo ku bari inyuma y’ibi bikorwa, kandi uyu wivuganye uyu munyeshuri agakanirwa urumukwiye.
RADIOTV10