Umurundikazi Jessie Laura Olinka Kaneza, yitabiye Imana mu Gihugu cy’u Bubiligi, azize impanuka y’imodoka, bivugwa ko yatewe n’umuvuduko mwinshi, akaba abaye Umurundikazi witabiye Imana muri iki Gihugu mu mezi ane.
Nyakwigendera Jessie Laura Olinka Kaneza, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025, azize impanuka y’imodoka yabereye mu masangano y’umuhanda wa E403 muri Komini ya Roulers-Izegem, mu Ntara ya Flande Occidental.
Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri iki Gihugu cy’u Bubiligi, avuga ko nubwo hagikorwa iperereza, ariko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyi modoka yari irimo nyakwigendera n’abandi bantu.
Nanone kandi Polisi ivuga ko abari batwaye iyi modoka n’abo bari kumwe bikekwa ko bari banyoye ibisindisha byinshi, ariko ko amakuru arambuye azava mu iperereza, azatangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025.
Umwe mu bari muri iyi modoka, yatangaje ko uwari uyitwaye yananiwe kuyigarura ubwo yari igiye gusekura igice gikingiye umuhanda, agahita akubitaho, ubundi igahita ijugunya nyakwigendera hanze kuko atari yambaye umukandara, agahita ahasiga ubuzima.
Uretse uyu mukobwa w’imyaka 21 wasize ubuzima muri iyi mpanuka, nta wundi wagize icyo aba gikabije mu bari muri iyi modoka, uretse kuba bakomeretse na byo byoroheje.
Amakuru avuga ko nyakwigendera Jessie Laura Olinka na bagenzi be bari bavuye mu birori byo kwishimisha mu gace ka Mouscron muri iki Gihugu cy’u Bubiligi.
Elsie Gretta usanzwe akora ibijyanye n’itangazamakuru, mu butumwa yatangaje kuri iki Cyumweru, yavuze ku rupfu rwa nyakwingera, aho yagize ati “Tubabajwe no gutangaza urupfu rwa Kaneza Olinka Laura, witabye Imana azize impanuka muri iki gitondo mu Bubiligi.”
Uyu Gretta yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ndetse n’Umuryango uhuriyemo Abarundi baba mu Gihugu cy’u Bubiligi.
Nyakwigendera wabaga mu Gihugu cy’u Bubiligi nk’impunzi, abaye Umurundikazi wa gatatu usize ubuzima muri iki Gihugu mu gihe cy’amezi ane, nyuma ya Sandra Masika w’imyaka 20 na Steffy Muco w’imyaka 27, bitabye Imana mu kwezi k’Ugushyingo 2024 bazize inkongi y’umuriro.

RADIOTV10