Mark Carney watorewe kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri Canada, akazahita anaba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yavuze ko nubwo aje ku buyobozi mu gihe Igihugu cye gihanganye na USA mu bukungu, ubuyobozi bwe buzakora ibishoboka kugira ngo ubukungu bwacyo butajegajega.
Uyu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Canada, yatsinze amatora yo kuyobora Ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, Liberal Party, ndetse azahita asimbura Justin Trudeau ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, nk’uko byemeje n’ibyavuye mu matora yabaye kuri iki Cyumweru.
Carney, w’ imyaka 59, yagize amajwi 86% by’abatoye, abarenga gato ibihumbi 152, akaba yatsinze uwahoze ari Minisitiri w’Imari, Chrystia Freeland.
Mark Carney agiye ku butegetsi mu gihe Canada iri mu bihe bigoye by’intambara y’ubucuruzi n’uwahoze ari umufatanyabikorwa wayo, ari we Leta Zunze Ubumwe za America, iyobowe na Perezida Donald Trump.
Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rye, Carney yavuze ko nubwo America iri kugerageza kumanura ubukungu bwa Canada, ariko iki Gihugu kidashobora kumwemerera kubigeraho.
Yagize ati “Hari umuntu uri kugerageza kumanura ubukungu bwacu, yibasira Abanya-Canada, imiryango ndetse n’amakompanyi yacu, ntidushobora kumwemerera gutsinda.”
Carney yakomeje agira ati “Tuzakora ibintu tutigeze dutekereza mbere, kandi mu buryo tutatekerezaga ko bushoboka.”
Muri Mutarama uyu mwaka, Justin Trudeau yatangaje ko azegura nka Minisitiri w’Intebe, nyuma y’imyaka irenga icyenda ku butegetsi, ndetse bituma ishyaka riri ku butegetsi, Liberal Party, ryihutisha amatora yo kumusimbuza, kuko abarigize bari baratangiye kumutakariza icyizere.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10