Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yemeje ko ihagaritse ubutumwa bw’ingabo zawo zari zagiyemo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya na FARDC guhangana na M23, itangaza ko hahita hatangira ibikorwa byo kuzicyura.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma y’Inama Idasanzwe yabaye hifashishijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga. y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigiza Umuryango wa SADC.
Ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa unakuriye Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, bivuga ko yagejejweho ishusho y’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC ndetse ikanasuzuma raporo ku butumwa bw’ingabo ziri mu butumwa muri iki Gihugu (SAMIDRC) y’ibyavuye mu nama y’Urwego rushinzwe Umutekano na poltiki ruzwi nka Troika yateranye tariki 06 Werurwe iyobowe na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan uyoboye uru rwego.
Muri ibi byemezo by’iyi nama kandi SADC ivuga ko “Inteho yihanganishije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Repubulika za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, ndetse n’imiryango y’abasirikare batakarije ubuzima ubwo bari mu butumwa bwa SAMIDRC, inifuriza abakomeretse gukira vuba.”
Bamwe mu basirikare bari mu butumwa bwa SADC, baburiye ubuzima mu mirwano yo gufata umujyi wa Goma ubu uri mu maboko ya M23 kuva wakubita inshuro uruhande bahanganye rwa FARDC, abasirikare b’u Burundi, Ingabo za SADC, ndetse n’imitwe nka FDLR, Wazalendo, kimwe n’abacancuro b’Abanyaburayi.
Mu byemezo by’iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize SADC, ingingo ya 10 ivuga ko “Inteko yahagaritse inshingano za SAMIRDC ndetse ihita itangiza ibikorwa byo gucyura abasirikare ba SAMIDRC bari muri DRC.”
Nanone iyi Nteko yavuze ko uyu Muryango wa SADC ufite umuhate kandi wifuza ko amakimbirane ari muri Congo, ndetse ko uzakomeza gufasha iki Gihugu mu kurinda ubusugire bwacyo n’umutekano.
SADC itangaje ibi nyuma yuko bivuzwe ko hari abasirikare ba SADC bamaze igihe mu Mujyi wa Goma bameze nk’imfungwa nyuma yuko uyu mujyi ufashwe na M23, gusa Gen. Sultani Makenga akaba Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’uyu mutwe, akaba yahakanye aya makuru avuga ko abasirikare ba SADC bafite uburenganzira bwo kwidegembya muri uyu mujyi ariko badafite intwaro.
Mu kiganiro Makenga yagiranye na Alain Destexhe wigeze kuba Umusenateri muri Sena y’u Bubiligi, Gen. Makenga yavuze ko babaye baretse aba basirikare, ariko ko igihe nikigera, igihe bazaba babishakira, bazasubira mu Bihugu byabo, dore ko ari na cyo cyifuzo cya M23.
Ibihugu bitatu byo mu Muryango w’Ubukungu wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ni byo byari byohereje abasirikare muri DRC, birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Iyi myanzuro ya SADC yo guhagarika ubutumwa bw’ingabo zawo, itangajwe nyuma y’amasaha macye Guverinoma ya Angola itangaje ko igiye kuyobora ibiganiro hagati y’Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Uku guhagarika ubutumwa kw’ingabo za SADC, kwari kwabaye nk’ugucibwaho amarenga, ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya SADC na EAC, yombi Congo ibereye umunyamuryango, banzuraga ko inzira zikwiye gushakwamo umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro.
RADIOTV10