Umubare w’Ibihugu bizitabira Igikombe cy’Isi cya 2030 ushobora kwiyongeraho Ibihugu birenga 10, nyuma yuko n’ubundi wiyongereyeho ibindi nkabyo.
Iki Gikombe cy’Isi cya 2030 kizabera mu Bihugu bitandatu biri ku Migabane 3 itandukanye, ari byo Argentina, Uruguay, Paraguay, Morocco, Portugal na Espagne, ubwo hazaba hizihizwa imyaka 100 iki Gikombe kimaze gikinwa.
Umunyamuryango mu Nama Njyanama ya FIFA, ubwo iyi nama yari irimo igana ku musozo, yatanze iki gitekerezo ko umubare w’Ibihugu bizitabira iki Gikombe cy’Isi, wakwiyongera, bituma hafatwa umwanzuro ko ikigitekerezo kizigwaho ubutaha, ubundi hakarebwa niba bishoboka ko amakipe yava kuri 48 akagera kuri 64.
Impamvu ibi Bihugu byatoranyijwe kuzakira iki Gikombe cy’Isi, buri Gihugu gifite umwihariko,aho nka Uruguay ari cyo cya mbere cyacyakiriye, Argentine yo yatsindiwe ku mukino wa nyuma, na ho muri Paraguay niho haba Icyicaro Gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri America y’Epfo.
Umukino ufungura iki Gikombe uzakinirwa muri Estádio Centenário y’i Montevideo yakiniweho umukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi mu 1930.
Nyuma y’iyi mikino itatu, indi mikino izahita ikomereza muri Morocco, Portugal ndetse na Espagne. Bivuze ko Igikombe cy’Isi cya 2030 kigomba kuzabera ku Mugabane wa Afurika, uw’u Burayi ndetse no muri America y’Epfo.
Ibi ni ubwa mbere bizaba bibayeho mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kandi ibi Bihugu uko ari bitandatu bizacyakira bizahita binahabwa itike yo kugikina.
Ibyo kongera amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2030, bije nyuma yuko n’ubundi FIFA iheruka kongera amakipe azitabira icya 2026, akaba yaravuye kuri 32 none kuri ubu akaba ari 48, mu gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Aime Augustin
RADIOTV10