Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Utarageza imyaka y’ubukure akurikiranyweho ibirimo kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside

radiotv10by radiotv10
20/03/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Utarageza imyaka y’ubukure akurikiranyweho ibirimo kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore ufite imyaka 15 wo mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi akurikiranyweho kubwira mugenzi we amagambo aganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yarangiza akamutera umusumari hafi y’ijisho biturutse ku mpaka z’irindazi.

Ibi byabereye mu isantere y’ahitwa ku Rya Kane ubwo uwitwa Peter yari amaze kurya irindazi akanga kwishyura, bigatuma abari aho bamubaza impamvu adashaka kwishyura akaba ari bwo intonganya zitangira.

Igilimbabazi Emmanuel watewe umusumari avuga ko yababajije uyu Peter niba nta soni afite zo gushaka kwambura umwana ucuruza amandazi amafaranga, undi akamusubiza nabi amubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “None ho mubwiye nti ‘umuntu ungana nkawe ni uwo kurya irindazi ntiwishyure kandi ubona uyu mwana ari kwishakishiriza’, ahita ambwira ngo ‘ayo mazuru ameze nk’ay’Abatutsi yayateramo umusumari.”

Abari hafi aho banagize uruhare mu gutabara uwakomerekejwe no kugeza uyu Peter kuri RIB, babwiye RADIOTV10 ko bumvise aya magambo uyu musore yavuze mbere yo gutera mugenzi we icyuma.

Yohani Muhashyi ushinzwe umutekano mu isoko ibi byabereyemo, agira ati “Yamubwiraga kwishyura irindazi ry’abandi undi numva ashyizemo ibintu by’ingengabitekerezo ngo iryo zuru rimeze nk’iry’Umututsi narica. Ubwo aba amuteye umusumari. Ahubwo iyo aza kuwutera mu jisho ryari kuvamo.”

Irihose Elie na we yagize ati “Bamubwiye ko ari igisambo kubera kwanga kwishyura irindazi, ahita avuga ngo iryo jisho rimeze nk’iry’abacikacumu narikuramo, ubundi ahita avana umusumari mu mufuka arawumutera abonye ko twabibonye ahujungunya inyuma.”

Peter uvugwaho uru rugomo, yemera ko yabikoze icyakora agahakana iby’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Numva umujinya uranyishe ni ko kumukomeretsa kuriya. Ibyo bindi ntabyo navuze ndarengana.”

Abaturage bo muri aka Kagari ka Gakoni, bavuga ko uyu musore asanzwe yarananiranye ndetse ko azwiho ibikorwa by’ubujura no gukangisha abantu kubakomeretsa nk’uko umugore utashatse kwivuga amazina abivuga.

Ati “Yarananiranye arazwi nanjye ubwanjye ubushize ntwite aheruka kumfatiraho icyuma ngo yankuramo inda kubera ko nari mvuze ko ari kwiba inanasi. Hari mu isoko kurya kane ari gucomora inanasi ngize ngo mvuge ati nakubaga.”

Abaturage bamufashe bakamwigereza kuri RIB basaba ko kuri iyi nshuro yakurikiranwa kuko ngo ari kenshi afatwa nk’uku bikarangira ahise arekurwa bavuga ngo ni umunyeshuri.

Yohani agira ati “Asanzwe ari igisambo ndetse ni n’igihazi. Hari igihe yafatwaga akazanwa hano ariko Padiri akaza ati ‘mumpe umwana wanjye kuko ari ho yiga’ bigatuma ahora yishingikiriza kuri Padiri. Icyo twasaba ni uko yahanwa n’itegeko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Ndamyimana Daniel yabwiye RADIOTV10 ko ukekwa yaba afite imyaka 15 koko icyakora avuga ko ubuyobozi buri gukorana n’izindi nzego kugira ngo akurikiranwe ndetse abe yajyanwa aho abana bagororerwa.

Ati “Ntabwo ndareba mu irangamimerere neza, ariko amakuru ava mu Kagari aravuga ko afite imyaka 15. Ni byo asanzwe akora ibikorwa bihungabanya umutekano ntabwo turi bukomeze kumubembereza ngo ni uko ari umwana”.

Uyu mwana afungiye kuri Sitasiyo ya Muganza mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane niba koko afite imyaka itamwemerera gukurikiranwa n’urukiko na cyane ko hari abavuga ko yaba arengeje iyo myaka.

Uwatewe umusamari avuga ko uwabimukoreye yabanje kumubwira amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside
Umusumari bamuteye ni muremure

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 6 =

Previous Post

Umusaza ukurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we arusha imyaka 65 yavuze icyabimuteye

Next Post

Umushumba yishwe n’inkoni yakubiswe na sebuja amushinja kutagaburira amatungo ye

Related Posts

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Igikomangomakazi Spéciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda hagati y’ 1896 n’ 1931, yitabiye Imana muri Kenya...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

by radiotv10
28/10/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo, the daughter of King Yuhi V Musinga who ruled Rwanda between 1896 and 1931, has passed away...

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushumba yishwe n’inkoni yakubiswe na sebuja amushinja kutagaburira amatungo ye

Umushumba yishwe n’inkoni yakubiswe na sebuja amushinja kutagaburira amatungo ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.