Wednesday, March 26, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Iby’ingenzi wamenya ku mutoza w’umunyabigwi ku Isi watangaje igihe azahagararira gutoza Igihugu atoza

radiotv10by radiotv10
22/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Iby’ingenzi wamenya ku mutoza w’umunyabigwi ku Isi watangaje igihe azahagararira gutoza Igihugu atoza
Share on FacebookShare on Twitter

Didier Deschamps yakoze amateka yo kuba uwa gatatu mu mateka watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi ndetse nk’umutoza, aho agiconga ruhago yagitwaye mu 1998, yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, ariko agiye guhagarika gutoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Twibukiranye bimwe mu bigwig bye.

Didier Deschamps usanzwe atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, watangaje ko atazakomezanya n’iyi kipe nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, canada ndetse na Mexique.

Ikirangirire mu mwuga wo gukina ndetse no gutoza umupira w’amaguru Didier Deschamps w’imyaka 56 ni we umaze igihe kinini atoza ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa batazira (Les Bleus), kuko ari ku ntebe y’ubutoza kuva muri 2012, Deschamps yayifashije kwegukana igikombe cy’isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, ndetse anagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2022 muri Qatar, yanayihesheje kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 yabereye mu Bufaransa.

Didier Deschamps yahoze ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa akaba yarakinaga mu kibuga hagati yugarira.

Uyu mugabo yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa gatatu mu mateka, watwaye igikombe cy’Isi nk’umukinnyi kuko yabikoze mu 1998 nyuma yongera kugitwara nk’umutoza muri 2018, yaje akurikira Umunya- Brazil Mario Zagallo ndetse na Franz Beckenbauer ukomoka mu Budage.

Didier Deschamps yasimbuye Laurent Blanc nyuma yuko ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa inaniwe kugera muri 1/4 cy’irangiza cya Euro ya 2012. Ubwo Deschamps yafataga iyi kipe yayihesheje kubona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazil, aho Les Bleus yasezerewe n’ikipe y’Igihugu y’u Budage muri 1/4 cy’irangiza.

Muri 2016 yafashije ikipe y’u Bufaransa kugera ku mukino wa nyuma wa Euro yabereye mu Bufaransa, ariko itsindwa ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Igihugu ya Portugal mu minota y’inyongera.

Mbere yo gutoza u Bufaransa, Didier Deschamps yanyuze mu makipe akomeye arimo Monaco, Juventus na Marseille, nk’umukinnyi kandi afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’imbere mu Gihugu no ku rwego mpuzamahanga kuko yatwaye ibikombe 14 harimo ibikombe bibiri bya Champions League yatwaranye na Marseille na Juventus, ndetse n’igikombe cya FA Cup yatwaranye n’ikipe ya Chelsea.

Didier Deschamps wakinaga mu kibuga hagati yugarira yakiniye ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa imikino 103, akaba yari na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’Isi mu 1998 ndetse na Euro yo muri 2000.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Inkuru y’akababaro: Umunyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda Jean Lambert Gatare yitabye Imana

Next Post

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Related Posts

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

by radiotv10
25/03/2025
0

Umukinnyi Victor Boniface ukinira ikipe yo mu Budage ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, yateye urwenya asaba guhabwa icya cumi (10%)...

Amakuru agezweho ku bakinnyi babiri b’abavandimwe baherutse gupfusha umubyeyi bari mu mwiherero w’Amavubi

Amakuru agezweho ku bakinnyi babiri b’abavandimwe baherutse gupfusha umubyeyi bari mu mwiherero w’Amavubi

by radiotv10
20/03/2025
0

Abakinnyi babiri bakina muri ba myugariro b'ikipe y'Igihugu Amavubi, Fitina Ombolenga na murumuna we Yunus Nshimiyimana, bagarutse mu myitozo nyuma...

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

Urundi rwego rwinjiye mu kibazo cy’umutoza wumvikanyeho ibidakwiye muri ruhago nyarwanda

by radiotv10
19/03/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwarire yaryo yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umutoza Mugiraneza Jean Baptiste ukekwaho kuba...

Abakinnyi b’Amavubi bagiye gufata mu mugongo bagenzi babo bagize ibyago

Abakinnyi b’Amavubi bagiye gufata mu mugongo bagenzi babo bagize ibyago

by radiotv10
18/03/2025
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi, bari mu mwiherero, bagiye gusezera ku mubyeyi wa bagenzi babo Ombolenga Fitina na Yunusu Nshimiyimana, bapfushije...

Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

Umutoza wanabaye umukinnyi w’umunyabigwi mu Rwanda yafatiwe icyemezo nyuma iby’ibyo yumvisweho

by radiotv10
18/03/2025
0

Nyuma yuko humvikanye amajwi bivugwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi usanzwe ari Umutoza Wungirije wa Muhazi FC,...

IZIHERUKA

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda
AMAHANGA

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

by radiotv10
26/03/2025
0

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

26/03/2025
Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

26/03/2025
Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

Umwe muri babiri bivugwa ko basangiraga akajerekani ka kanyanga batoraguye yitabye Imana

26/03/2025
Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

Uko hafashwe abasore bakekwaho kunywa no gucuruza urumogi nyuma yo kubanza kwanga gukingurira Polisi

26/03/2025
Icyo u Rwanda ruvuga ku biri gukorwa ku mubano warwo n’u Burundi bitanga icyizere

Rwanda&Burundi: Hahishuwe indi ntambwe yari yatewe mbere y’amagambo ya Perezida Ndayishimiye

26/03/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Icyo umutwe urwanya u Burundi uvuga ku byatangajwe na Ndayishimiye yanazanyemo u Rwanda

Congo: Umuhanzi wapfuye bikazamura impaka kumushyingura byakurikiwe n’imvururu

Russia&Ukraine: Hasinywe amasezerano abaye intambwe ikomeye kuva Trump yajya ku butegetsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.