Abasore bane bacumbikiwe na Polisi y’u Rwanda, nyuma yo gukekwaho kunywa no gucuruza urumogi, aho bafashwe nyuma yuko habanje gufatwa umwe ari kurunywa, agatanga amakuru y’aho arugura, polisi yajyayo abari mu nzu bakabanza kwanga gukingura.
Aba basore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 21 na 25, bafatiwe mu Mudugudu wa Buhoro mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.
Bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe, nyuma yuko habanje gufata umwe, agatanga amakuru yatumye Polisi y’u Rwanda ifata n’abandi batatu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke ko aba basore bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe muri bo, wafashwe anywa urumogi, bamubaza aho yarukuye akabarangira aho arugurira.
CIP Gahonzire avuga ko ubwo inzego zageraga aho aba basore bacumbitse, babanje kugorana, bakanga gukingura, bituma Polisi ifata icyemezo cyo guca ingufuri.
Yagize ati “Tugezemo twasanze ari abasore bane, urumogi bari bararuhishe muri plafond muri iyo nzu bakodeshaga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko nyuma yuko aba basore bafashwe, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Rwezamenyo.
Yaboneyeho kandi kugira inama abafite inzu bakodesha, ko bakwiye kujya bakurikirana bakamenya niba zidakorerwamo ibikorwa bigize ibyaha, kuko iyo inzego zisanze ba nyiri nzu bari bazi ko abazikodesha bazikoreramo ibitemewe, na bo bafatwa nk’abafatanyacyaha.
Ati “Iyo dusanze na we [ufite inzu icumbitsemo abakora ibyaha nk’ibi byo kunywa no gucururizamo ibiyobyabwenge] hari uruhare yabigizemo yakurikiranwa.”
CIP Wellars Gahonzire yibukije ko polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge birimo n’urumogi rukomeje kuvugwaho gukoreshwa cyane n’abiganjemo urubyiruko, aboneraho gusaba abaturage bafite amakuru y’abarunywa, gutungira agatoki inzego kugira ngo zibashe kurandura iki kiyobyabwenge.
RADIOTV10