Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko Ukraine n’u Burusiya basinye amasezerano yo guhagarika ibietero ku nyanja y’Umukara (Black Sea) no ku bikorwa by’ingudu.
Nubwo bitari byatangazwa neza igihe n’uburyo aya amasezerano yo kurangiza intambara byumwihariko ku Nyanja y’Umukara azatangira kubahirizwa, ni yo ya mbere izi impande zombi zemeranyijweho kuva Perezida Donald Trump yagera ku butegetsi.
Gusa nyuma y’iryo tangazo rya Leta Zunze Ubumwe za America, u Burusiya bwahise butangaza ko amasezerano y’agahenge ku nyanja y’Umukara icamo amato y’ibicuruzwa, atazubahirizwa mu gihe Amabanki y’u Burusiya azaba atarakomorerwa, ngo yongere guhabwa uburenganzira bwo gukorana n’ibindi bigo mpuzamahanga by’imari.
Icyakora Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yahise avuga ko ayo ari amayeri u Burusiya bushaka gukoresha kugira ngo butubahiriza ayo masezerano, avuga ayo masezerano y’agahene adasaba ko ibihano bikurwaho kugira ngo atangire kubahirizwa, ahubwo ko agomba guhita atangira gushyirwa mu bikorwa.
Zelenskiy yagize ati “Ayo ni amayeri bari gukoresha bagerageza guhindura amasezerano, ibyo ni ukuyobya abahuza bacu n’Isi yose.”
U Burusiya na Ukraine byombi byavuze ko bazashingira ku ntego za Washington mu gukurikiza amasezerano, ariko bombi bagaragaza impungenge zo kutizera ko buri ruhande ruzayubahirira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yagize ati “Dukeneye kubona ingamba zifatika z’uko ayo masezerano azubahirizwa, kuko twabonye kenshi Ukraine iyarengaho, kandi izo ngamba zizashoboka gusa mu gihe Washington yafata icyemezo, igategeka Zelenskiy n’itsinda rye, gushyira mu bikorwa amaserano batandukiriye.”
Ku ruhande rwa Zelenskiy, na we yavuze ko u Burusiya, nibutubahiriza aya masezerano, azasaba Trump gushyiraho ibindi bihano byiyongera ku byafatiwe u Burusiya no gutanga intwaro nyinshi kuri Ukraine.
Yagize ati “Twe nta cyizere dufitiye u Burusiya, ariko tuzaba abanyamwuga.”
Mu kiganiro yagiranye na Newsmax, Trump yemeye ko u Burusiya bushobora kuba bushaka gutinza iherezo ry’iyi ntambara.
Yagize ati “Numva u Burusiya bushaka kurangiza iyi ntambara, ariko birashoboka ko barimo kuyikererereza, nanjye nabikozeho mu myaka yashize”
Amasezerano yo guhagarika intambara, yagezweho nyuma y’ibiganiro byabaye muri Saudi Arabia, byakurikiwe n’ibindi byabereye kuri telefoni hagati ya Trump n’aba Baperezida babiri, Zelenskiy na Vladimir Putin, mu cyumweru gishize.
Aya masezerano aramutse ashyizwe mu bikorwa, ashobora kuba intambwe ya mbere ikomeye mu kugera ku ntego ya Trump yo gushaka guhagarika intambara imaze imyaka itatu ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10