Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

INKURU Y’AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije

radiotv10by radiotv10
04/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
INKURU Y’AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda witabye Imana azize guhagarara k’umutima.

Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda witabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro KFH azize guhagarara k’umutima.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Umuryango we, Inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

Urupfu rwa Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, rwatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, gusa amakuru yavaga mu bo mu muryango we, akemeza ko yari atarashiramo umwuka, gusa ko yari arembeye muri ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali yaguyemo.

Amakuru yavaga mu bo mu muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yavugaga ko ari bwo yatabarutse, azize uburwayi yivurizaga muri ibi Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.

Nyakwigendera Alain Mukuralinda yari amaze imyaka itatu n’amezi ane ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yari yahawe izi nshingano mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Uyu munyapolitiki wari inzobere mu by’amategeko, yakoze mu nzego zinyuranye zirimo iz’Ubutabera, aho yabaye Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, akaba yaranabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.

Mu ntangiro z’Ugushyingo 2015 tariki 02, yari yanditse asaba guhagarika akazi ko kuba Umushinjacyaha mu gihe kitazwi, ndetse aza kubyemererwa, aho iki cyemezo yari yafashe cyatangiye kubahirizwa tariki 01 Mutarama 2016.

Icyo gihe byavugwaga ko Mukuralinda wari uzwi cyane mu Bushinjacyaha, aho yanaburanye imanza zikomeye, yari agiye kujya gutura mu Buholandi asanzeyo umugore we n’abana be.

Mu manza zikomeye yaburanye nk’umwe mu babaga bagize Inteko y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, harimo urwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku byavuzwe ko abarwanyi ba M23 bavuye mu Mujyi baheruka gufata

Next Post

Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye

Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.