Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye

radiotv10by radiotv10
04/04/2025
in MU RWANDA
0
Byinshi ku bukwe buri kuzamura impaka mu Rwanda n’impamvu bwabaye inkuru ishyushye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubukwe bw’umukobwa n’umugabo batari baziranye bihagije bwabereye mu Karere ka Kamonyi, bwakurikiwe no kuba umusore yari ahise ata urugo akajyana na bimwe mu bikoresho, bukomeje kuzamura impaka. Haravugwa uko aba bombi basezeranye bitunguranye n’intandaro yabyo.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yari yaramaze kwemeranya n’umugabo ko bazarushinga, ndetse bakaba baragombaga kujya kubihamiriza imbere y’amategeko mu Murenge tariki 27 Werurwe 2025, ubundi nyuma y’umunsi umwe, tariki 29 bakajya gusezerana mu Itorero.

Gusa habayemo kirogoya yatumye umugabo adakomeza umushinga yari yaremeranyijweho n’uyu mukobwa, ariko we ntiyashirwa, dore ko yari yaratumiye inshuti n’avandimwe barimo n’abari bafashe rutemikirere bakava imahanga bakaza mu Rwanda baje muri ibi birori.

Ibi byatumye umukobwa ashakira hasi kubura hejuru umusore bakorana ubukwe, ashyiraho n’abantu bo kumushakira, ndetse koko aza kubone, yewe ku itariki 29 yagombaga kuberaho ubukwe bwo mu Itorero, n’ubundi buraba ariko uyu mukobwa asezerana n’uwo mugabo mushya yari yashakiwe wari waturutse mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Isezerano ryitwa iryo mu Itorero, ryayobowe n’Umupasiteri na we wari wakodeshejwe aho ryari ryabereye i Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi, ubundi imihango ihumuje, inshuti n’abavandimwe bari bayitabiriye barataha nk’uko bisanzwe, umugeni n’umukwe, bajya kuryama, ariko bigeze ku gikorwa cyo mu buriri, zibyara amahari.

Bivugwa ko umuhungu yashakaga ko bahuza urugwiro bakoresheje agakingirizo, ariko umukobwa we ntabikozwe, akavuga ko yifuza ko imibiri yabo yumvana inyumvankumve hatajemo iby’agashashi, ariko umuhungu na we amubera ibamba.

Nyuma y’iminsi ibiri basezeranye, umugore wari ugize aho anyarukira, yagarutse mu rugo rushya asanga umugabo yandurukanye n’imyenda y’abasore bari bamwambariye, bituma umukobwa ahita ashyira nzira yerecyeza iwabo w’uyu mugabo mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge Nyamabuye muri Muhanda, gushakisha uyu mugabo.

Gusa urugendo rwe ntirwamuhiriye kuko ubwo yageragayo byazamuye akaduruvayo, inzego zibyinjiramo, birangira uyu mukobwa atawe muri yombi.

Jean Claude Nshimiyimana uyobora Umurenge wa Nyamabuye, avuga ko nyuma y’aka kavuyo kavutse, inzego zahise zifata icyemezo.

Ati “Twahise dufata nyirabukwe n’uyu mugeni tubashyikiriza RIB ya Nyamabuye, tunifuza ko idufasha ikatumenyera n’aho umuhungu aherereye, nyuma RIB ifata icyemezo cyo kugumana umugeni.”

Uyu Muyobozi ugira inama abantu kujya bubaha isezerano bagiranye n’abandi kandi bakirinda kwijandika mu bikorwa nk’ibi bisa n’ikinamico, akomeza agira ati “Umuhungu naboneka ni bwo tuzamenya neza ngo bapfuye iki.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 1 =

Previous Post

INKURU Y’AKABABARO: Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rw’Umuvugizi Wungirije

Next Post

Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso

Impaka zikomeje kuba ndende muri Rayon: Byabaye ngombwa ko hagaragazwa n’ibimenyetso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.