Abagabo babiri bo mu Kagari ka Gakoni mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, bafashwe saa munani z’ijoro batera amabuye ku nzu ya Mujyambere Boniface uhagarariye Ibuka muri uyu Murenge nyuma yuko n’ubundi bari bayateye ariko bakaburirwa irengero baza kongera mu gicuku aba ari bwo bafatirwa mu cyuho.
Byabaye mu ijoro rishyira ku ya 07 Mata 2025, aho abari bataramenyekana bateye amabuye ahagana saa mbiri z’ijoro ku nzu ya Mujyambere bagahita bihisha.
Amakuru yahise amenyekana ndetse ubuyobozi burahagera icyakora bubura abari babikoze hahita hakazwa ingamba zo gucunga umutekano hafi y’urugo rwa Mujyambere.
Amabuye yongera kugwa ku nzu y’uyu muturage saa munani z’ijoro aba ari bwo hafatwa Nteziryayo Frodouard w’imyaka 35 na Minani Abdulkarim w’imyaka 33 nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Daniel Ndamyimana.
Ati “Mu masaha ya saa munani nagiye kumva numva n’ubundi barampamagaye bambwira ko bongeye kumva amabuye kuri ya nzu, birumvikana irondo ryari riryamiye amajanja hafi aho ngaho birangira rikoze akazi barafatwa.”
Mu gihe ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gikomeje kugaragara muri aka Karere ka Rusizi aho abarokotse bagenda bakorerwa urugomo, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel avuga ko abakiyifite bagomba kumenya ko imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari bityo ko badakwiye gukina n’umuriro.
Ati “Kuba hari bamwe buririra ku gihe nk’iki kigoye aho tuba dutangiye kwibuka bagatangira kubyutsa ingengabitekerezo ya Jenoside, turababwira ko ijisho n’imbaraga zahagaritse Jenoside zigihari. Uwahirahira wese ashaka kugaragaza ibibi bimurimo muri iki gihe turamugira inama yo kudakina n’umuriro.”
Hari hatarashira n’ukwezi n’ubundi muri uyu Murenge hagaragaye umwana w’imyaka 15 wateye mugenzi we umusumali hafi y’ijisho, aho byavuzwe ko yari yabanje kumubwira amagambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10