Sunday, December 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa Perezida w’u Bufaransa yageneye Abanyarwanda bujyanye no Kwibuka31

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in MU RWANDA
0
Ubutumwa Perezida w’u Bufaransa yageneye Abanyarwanda bujyanye no Kwibuka31
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe binjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, abunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Muri ubu butumwa, Perezida Macron yatangiye avuga ko “none tariki 07 Mata 2025, hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati “U Bufaransa burizeza ko bwiyemeje Kwibuka, ukuri n’ubutabera, kandi bwifatanyije byimazeyo kuri uyu munsi mpuzamahanga wo Kwibuka.”

Arongera ati “U Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda mu bitekerezo kandi bubafashe mu mugongo cyane.”

Perezida w’u Bufaransa kandi yaboneyeho gushima intambwe yatewe n’Abanyarwanda bakarangwa n’ubudaheranwa, bagafata icyemezo cyo kongera kwiyubakira Igihugu cyabo, babikesha ubumwe n’ubwiyunge bimakaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Macron yavuze ko ku giti cye yiyemeje gukomeza kuzirikana ibihe by’amajye byabaye mu Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe nyuma yuko habayeho kubiba amacakubiri mu Rwanda n’urwango.

Ati “Ubuhamya bubabaje bw’abarokotse, butwibutsa ko tugomba kurwanya inzangano n’amacakubiri uko byaba bimeze kose.”

Yibukije kandi ko kuva muri 2019 ari bwo u Bufaransa bwemeje ko tariki 07 Mata, ari Umunsi wo Kwibuka muri iki Gihugu, mu rwego rwo gufasha abato n’abo mu bihe bizaza kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Yavuze kandi ko u Bufaransa bukomeje gushyira imbaraga mu gutuma abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, avuga ko kuva yakwiyemeza iyi ntego, hari imanza zikomeye zabaye, kandi hatangwa ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 7 =

Previous Post

Bagaragaje igituma batavurwa kandi barishyuye ‘Mituweli’ bo bafata nk’ikitari gikwiye kuba impamvu

Next Post

Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Huye: Abarokotse Jenoside bongeye kugaragaza ikikibatera agahinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.