Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko u Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe binjiyemo cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabitangaje mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, abunyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Muri ubu butumwa, Perezida Macron yatangiye avuga ko “none tariki 07 Mata 2025, hatangiye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “U Bufaransa burizeza ko bwiyemeje Kwibuka, ukuri n’ubutabera, kandi bwifatanyije byimazeyo kuri uyu munsi mpuzamahanga wo Kwibuka.”
Arongera ati “U Bufaransa bwifatanyije n’Abanyarwanda mu bitekerezo kandi bubafashe mu mugongo cyane.”
Perezida w’u Bufaransa kandi yaboneyeho gushima intambwe yatewe n’Abanyarwanda bakarangwa n’ubudaheranwa, bagafata icyemezo cyo kongera kwiyubakira Igihugu cyabo, babikesha ubumwe n’ubwiyunge bimakaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Emmanuel Macron yavuze ko ku giti cye yiyemeje gukomeza kuzirikana ibihe by’amajye byabaye mu Rwanda bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe nyuma yuko habayeho kubiba amacakubiri mu Rwanda n’urwango.
Ati “Ubuhamya bubabaje bw’abarokotse, butwibutsa ko tugomba kurwanya inzangano n’amacakubiri uko byaba bimeze kose.”
Yibukije kandi ko kuva muri 2019 ari bwo u Bufaransa bwemeje ko tariki 07 Mata, ari Umunsi wo Kwibuka muri iki Gihugu, mu rwego rwo gufasha abato n’abo mu bihe bizaza kwigira ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Yavuze kandi ko u Bufaransa bukomeje gushyira imbaraga mu gutuma abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, avuga ko kuva yakwiyemeza iyi ntego, hari imanza zikomeye zabaye, kandi hatangwa ubutabera.
RADIOTV10