Umukobwa w’imyaka 23 y’amavuko ukora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ubutumwa akekwaho gutambutsa kuri WhatsApp bwumvikanamo ingengabitekerezo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Taarifa, avuga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi, ubu akaba afungiye ku cyicaro gikuru cya Polisi na RIB mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukobwa ukomoka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akora akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga, yatawe muri yombi kubera ubutumwa yatambukije kuri Status ya WhatsApp, aho yakoresheje imvugo iremereye itoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe Abanyarwanda binjiye mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31.
Bumwe muri ubu butumwa buremereye tutifuje gutangaza, uyu mukobwa yumvikanishaga ko atakwifatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo ko we ngo azibuka abo mu bwoko bwe [bw’Abahutu].
Rose Kabatayi, nyiri uru rugo rukoramo uyu mukobwa, yemeye ko uyu mukozi we yatawe muri yombi. Ati “Hari saa munani tubona abashinzwe umutekano baraje baramufata, ntituzi ibyakurikiyeho.”
Rose avuga ko uyu mukozi bari bamumaranye igihe abakorera, ariko ko na bo batunguwe na buriya butumwa yanditse kuri status ya WhatsApp.
Muri iki gihe Abanyarwanda binjiye mu bihe byo Kwibuka, hakunze kumvikana no kugaragara ibikorwa biba bigize ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, birimo n’ababwira abarokotse amagambo abasesereza, ndetse no kwangiza ibyabo, nk’imyaka n’amatungo.
Mu ijoro rishyira tariki 07 Mata 2025, mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, hatawe muri yombi abagabo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho gutera amabuye ku rugo rwa Mujyambere Boniface warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi unahagarariye Ibuka muri uyu Murenge.
RADIOTV10