Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Massad Boulos usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump; baganira ku birimo ibibazo by’umutekano biri mu karere byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC.
Massad Boulos yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Mata 2025, nyuma y’iminsi itanu anakiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi.
Uyu Mujyanama Mukuru wa Trump ku bujyanye na Afurika kandi yanahuye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ndetse n’uwa Kenya, William Ruto.
Ubutumwa bwatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, ubwo Massad Boulos yari amaze guhura na Perezida Kagame, buvuga ko “bagiranye ikiganiro cy’ingirakamaro ku mikoranire igamije kugera ku mahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse na gahunda zigamije kuzamura ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za America mu nzego z’ingenzi mu Rwanda no mu karere kose.”
Massad Boulos uri mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’Umujyanama wa Trump kuri Afurika, nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame, yavuze ko ubuyobozi bwa Trump bwakomeje gushyigikira amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati “Njye na Perezida Kagame twaganiriye ku cyerekezo cy’imikoranire ya hafi, gishingiye ku ituze n’amahoro dore ko ari byo musingi w’iterambere ry’ubukungu.”
Agaruka kuri izi ngendo amaze kugira zirimo uru yakiriwemo na Perezida Kagame, ndetse akaba yarahuye na Perezida Tshisekedi wa DRC, Museveni wa Uganda na Ruto wa Kenya, Boulos yavuze ko yabonye ko ari ngombwa ko aka karere kagira amahoro.
Ayi “Nkurikije izi ngendo, biragaragara ko amahoro arambye ari ngombwa muri aka karere. Dushyigikiye umutekano ndetse no kubaha ubusuzigire bw’Ibihugu byose byo muri aka karere.”
Yagarutse kandi ku bikorwa by’ishoramari bya za Kompanyi z’Abanyamerika zikorera mu Rwanda no mu karere ruherereyemo, n’uburyo zikeneye gukorera mu mahoro asesuye muri aka karere.
Ati “Hari Ibigo by’Ubucuruzi byinshi by’Abanyamerika byamaze gushora imari mu Rwanda, hashingiwe ku cyerekezo cyo kuba ku isonga mu bukungu. Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugera kuri iyi ntego, ari na yo mpamvu ari ingenzi ko haboneka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, mu rwego rwo gukuraho icyabangamira amahirwe ahari.”
Yaboneyeho kandi gushima u Rwanda ku musanzu rugira mu mahoro ku Mugabane wa Afurika, anashimangira no Leta Zunze Ubumwe za America zishyigikiye ko amakimbirane yose abonerwa umuti binyuze mu nzira z’amahoro.




RADIOTV10