Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nkambi ya Musenyi iherereye muri Komini ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu Burundi, icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo, haravugwa imibereho mibi izugarije, aho abana umunani bari munsi y’imyaka itanu bamaze kwitaba Imana mu byumweru bibiri gusa, bazira imirire mibi.

Izi mpunzi zisaba ko hagira igikorwa cyihuse kuko ubuzima zirimo bumeze nabi, ndetse ko hari benshi bashobora kuhasiga ubuzima kubera kubura ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

Uku kubaho batabasha kubona ibyo kurya bifite intungamubiri, ndetse no kuvurwa, biri kugira ingaruka cyane ku biganjemo abana bato, ndetse bakomeje gupfa umusubirizo.

Umwe mu baganga ukorera muri iyi nkambi, yabwiye SOS Médias Burundi dukesha aya makuru ko abana benshi bari muri iyi nkambi bafite ibibazo bikomeye by’ingaruka z’imirire mibi, zirimo uburwayi bukomeye.

Ati “Hari abafite inkorora, abarwaye gucibwamo ndetse n’izindi ndwara z’imyanya y’ubuhumekero byibasiye abakiri bato.”

Uretse kubura ibiryo, izi mpunzi zivuga ko zinafite ikibazo cyo kutabona aho kurambika umusaya hafatika, imiti ndetse n’ibyo kuryamira.

Umwe yagize ati “Turi kugerageza gutanga impuruza ku miryango mpuzamahanga itabara imbabare. Tumeze nk’abari ku iherezo ry’ubuzima.”

Undi watanze amakuru, yavuze ko izi mpfu z’aba bana, zishobora kuba zifitanye isano n’izindi ndwara, ariko ko na we yemeza ko ikibazo cy’imirire mibi muri iyi nkambi giteye inkeke, ku buryo hatagize igikorwa, byarushaho kuba bibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 20 =

Previous Post

Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post

Ingabo z’u Rwanda n’iz’ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

IZIHERUKA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize
MU RWANDA

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

12/01/2026
Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda n’iz’ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Ingabo z’u Rwanda n’iz'ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.