Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ingaruka z’imibereho mibi yugarije impunzi z’Abanyekongo ziri i Burundi zafashe urundi rwego
Share on FacebookShare on Twitter

Mu nkambi ya Musenyi iherereye muri Komini ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu Burundi, icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo, haravugwa imibereho mibi izugarije, aho abana umunani bari munsi y’imyaka itanu bamaze kwitaba Imana mu byumweru bibiri gusa, bazira imirire mibi.

Izi mpunzi zisaba ko hagira igikorwa cyihuse kuko ubuzima zirimo bumeze nabi, ndetse ko hari benshi bashobora kuhasiga ubuzima kubera kubura ibyo kurya n’imiti yo kubavura.

Uku kubaho batabasha kubona ibyo kurya bifite intungamubiri, ndetse no kuvurwa, biri kugira ingaruka cyane ku biganjemo abana bato, ndetse bakomeje gupfa umusubirizo.

Umwe mu baganga ukorera muri iyi nkambi, yabwiye SOS Médias Burundi dukesha aya makuru ko abana benshi bari muri iyi nkambi bafite ibibazo bikomeye by’ingaruka z’imirire mibi, zirimo uburwayi bukomeye.

Ati “Hari abafite inkorora, abarwaye gucibwamo ndetse n’izindi ndwara z’imyanya y’ubuhumekero byibasiye abakiri bato.”

Uretse kubura ibiryo, izi mpunzi zivuga ko zinafite ikibazo cyo kutabona aho kurambika umusaya hafatika, imiti ndetse n’ibyo kuryamira.

Umwe yagize ati “Turi kugerageza gutanga impuruza ku miryango mpuzamahanga itabara imbabare. Tumeze nk’abari ku iherezo ry’ubuzima.”

Undi watanze amakuru, yavuze ko izi mpfu z’aba bana, zishobora kuba zifitanye isano n’izindi ndwara, ariko ko na we yemeza ko ikibazo cy’imirire mibi muri iyi nkambi giteye inkeke, ku buryo hatagize igikorwa, byarushaho kuba bibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + seventeen =

Previous Post

Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Next Post

Ingabo z’u Rwanda n’iz’ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Related Posts

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Inkongi ikomeye yibasiye inyubako zituwemo n’abantu muri Hong Kong, imaze guhitana abagera ku 128, barimo n’umwe uri mu bashinzwe kuzimya...

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

IZIHERUKA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye
AMAHANGA

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

by radiotv10
28/11/2025
0

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

28/11/2025
Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda n’iz’ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Ingabo z’u Rwanda n’iz'ikindi Gihugu cyo muri Afurika zaganiriye ku mubano wazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imibare y’abahitanywe n’inkongi idasanzwe muri Hong Kong yatumbagiye

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.