Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru atunguranye ku biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

radiotv10by radiotv10
09/04/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro by’imishyikirano byagombaga guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 i Doha muri Qatar, byasubitswe ku mpamvu itaramenyekana.

Ibi biganiro byagombaga guhuza AFC/M23 n’Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Mata 2025, ariko amakuru yamenyekanye, avuga ko byasubitswe.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko ibi biganiro byasubitswe ku mpamtu itaramenyekana, kandi n’igihe byimuriwe kikaba kitaratangazwa.

Reuters ivuga kandi ko kugeza ku wa Mbere w’iki cyumweru, izi mpande zombi zagombaga kwitabira ibi biganiro, nta na rumwe rwari rwagahagawe ubutumire bwo kubijyamo i Doha muri Qatar, ku buryo isubikwa ryabyo “bigaragara ko ari ikibazo cy’imitegurire.”

Amakuru yari yatangajwe, yavugaga ko Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwamaze gushyikiriza Guverinoma ya Qatar nk’umuhuza ibyo iri Huriro ryifuza ko bigomba gushakirwa umuti.

Iri Huriro ryavugaga ko rigomba kugaragarizwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwitabiriye ibi biganiro bubifitemo ubushake, ndetse n’ishingir0 ry’icyizere ko imyanzuro izabifatirwamo izubahirizwa.

Ibi biganiro byagombaga kuba kuri uyu wa Gatatu, ni byo byari kuba bibaye ibya mbere kuva M23 yakubura imirwano, ndetse bikaba byari byitezweho kuvamo umurongo w’inzira yo gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro byari bigiye kuba imbonankubone hagati ya Guverinoma ya Congo n’ubuyobozi bwa AFC/M23, byabanjirijwe n’ubutumire bwa buri mpande zirebwa n’ibi bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, zagiye zohereza intumwa i Doha muri Qatar mu bihe bitandukanye.

Amakuru avuga ko hagiye hoherezwa inzobere mu bijyanye n’ubutasi, mu bya gisirikare ndetse n’abasesenguzi mu bya Politiki, bagiye bakirwa na Guverinoma ya Qatar mu rwego rwo gutegura ibi biganiro byasubitswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =

Previous Post

Icyo Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi wo muri America unaherutse guhura na Tshisekedi

Next Post

Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubutumwa bw’ihumure Ukuriye Kiliziya Gatulika mu Rwanda yageneye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.