André Mazimpaka uherutse guhagarikwa by’agateganyo ku nshingano zo kuba umutoza w’Abanyezamu muri Rayon Sports avugwaho umusaruro mucye no kurya agahimbazamusyi kari kagenewe abakinnyi, yabihakanye, avuga ko ibi yavuzweho bimuhindanyiriza isura.
André Mazimpaka yahagarikiwe rimwe n’Umutoza Mukuru, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ we wahagaritswe amezi abiri, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabanje gutangaza ko yahagaritswe ku mpamvu z’uburwayi, ariko Perezida w’iyi kipe, Thadée Twagirayezu mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, akaba yaratangaje ko bamuhagaritse kubera umusaruro mucye.
Perezida wa Rayon yari yavuze ko kuri André Mazimpaka, na we yahagaritswe kubera umusaruro mucye ariko ko hari n’ibindi byariho bikorwaho iperereza.
Yari yagize ati “Hari ibyo tukiri guperereza ku byerekeranye n’umusaruro mucye tumaze iminsi tubona n’abazamu, [umunyamakuru: Cyane cyane kuri uriya mukino na Marines] yego n’indi mikino yawubanjirije, na we hari ibyo twagiye tubonamo biri aho…”
Yavuze kandi ko kuri uyu mutoza w’abanyezamu, hiyongeraho ikindi kibazo cyo kuba yaragiye gufata agahimbazamusyi k’abakinnyi kari katanzwe n’umufana, ariko aho kukabashyikiriza akagakubita ku mufuka we.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, André Mazimpaka yavuze ko yababajwe n’ibi yavuzweho na Perezida wa Rayon. Ati “byarantunguye bitewe n’uburyo muri Rayon Sports numvaga mbayeho, bitewe n’uburyo mu buzima bwanjye mbayeho hanze. Byari ngombwa ko dutandukana neza hatabayeho gusebanya.”
Ku by’aya mafaranga avugwaho kurya yari yagenewe abakinnyi, André Mazimpaka yavuze ko hari miliyoni 1,7Frw yatanzwe n’umufana ariko akaba ari amafaranga yari yageneye abatoza ba Rayon ubwo yabashyiriragaho agahigo ku mukino wa APR FC.
Avuga ko ari we wari wanditse kuri sheki y’aya mafaranga, akajya kuyabikuza agashyikiriza umutoza mukuru aye, mu gihe abatoza bungirije batwaye ibihumbi 500 Frw, mu gihe agahimbazamusyi kagenewe abakinnyi, ari we wakitangiye.
Ati “Keretse niba atarayatanze ariko yarayatanze [avuga amafaranga yageneye abakinnyi]. Kari agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 Frw kuri buri muntu. Hashize amezi abiri tunganyije na APR, Sellami yarambwiye ngo tugende dushake wa mugabo aduhe ‘bonus’ yacu.”
Yanenze Perezida wa Rayon wamushinje kurya aya mafaranga. Ati “Mu by’ukuri biteye isoni. Ntabwo umuntu utanga ‘bonus’ muri Rayon Sports ari bwo bwa mbere yari ayitanze. Afite aho ayicisha iyo ari ‘bonus’ rusange y’abakinnyi. Njye ntabwo mba mu buyobozi bwa Rayon Sports. Ibintu byo kuvuga ngo nariye amafaranga ni ukunyicira izina.”
Mazimpaka avuga ko muri iyi Kipe harimo ibibazo byinshi, bishingiye ku ibura ry’amikoro, ari na byo ntandaro y’umusaruro mucye uyivugwamo, wanasubije inyuma urwego rw’imikinire ya bamwe mu bakinnyi barimo n’abanyezamu.
RADIOTV10