Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé uherutse guhabwa inshingano zo kuba umuhuza mu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye na Perezida Félix Tshisekedi.
Faure Essozimna Gnassingbé wahawe izi nshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahuye na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025 i Kinshasa muri DRC.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida Faure Essozimna Gnassingbé “yageze i Kinshasa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko yabanje kunyura i Luanda, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yagiranye ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi ku biganiro by’i Luanda n’i Nairobi, nyuma y’iminsi ine ahawe inshingano z’ubuhuza.”
Perezida wa Togo, kuri uyu wa Gatatu kandi yari yakiriwe na mugenzi we wa Angola, Joao Lourenço unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho baganiriye ku nzira zo kugarura amahoro, ituze n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Perezida wa Angola, João Lourenço wahoze ari n’umuhuza hagati y’u Rwanda na DRC, akaba aherutse guhagarika izi nshingano, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu biganiro bagiranye, aba bayobozi bombi, bagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC byahinduye isura mu ntangiro z’uyu mwaka, aho umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ukaba uwugenzura ubu.
Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yahawe izi nshingano z’ubuhuza, nyuma yuko ibiganiro by’i Luanda n’i Nairobi bihujwe, bivuye mu byemezo byafatiwe mu nama zahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Imiryango ya EAC na SADC, yiyemeje guhuza imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri Congo Kinshasa.
RADIOTV10