Ibiro bya Papa i Vatican, byashyize hanze amafoto ya mbere nyuma yuko Papa Francis yitabye Imana, aho ari mu isanduku yajyanywe muri Shapele y’aho yabaga ari na ho yashiriyemo umwuka, hanatangazwa itariki azashyingurirwaho.
Ni amafoto yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025 nyuma yuko Nyirubutungane Papa Francis atabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata.
Aya mafoto yatangajwe mu rwego rwo gutangira icyunamo cyo kumwunamira nyuma yo kwitaba Imana, aho ari mu isanduku yajyanywe muri shapele ya Domus Santa Marta iri aho yabaga kuva yagirwa Padiri.
Mu mashusho agaragaza ibiri kubera i Vatican, kuri uyu wa Kabiri, agaragaza Umunyamabanga wa Leta wa Vatican, Karidinali Pietro Parolin ari guha umugisha umubiri wa nyakwigendera, awutera amazi y’umugisha.
Muri aya mashusho ya mbere y’umubiri wa Papa witabye Imana ku myaka 88, agaragaza yambitswe ikanzu y’umutuku ndetse n’ingofero ye y’Ubushumba, yanacigatijwe ishapure mu ntoki ze.
Kuri uyu wa mbairi, kandi ibiro bya Papa i Vatican, byatangaje ko nyakwigendera Nyirubutungane Papa Francis, azashyingurwa ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.
Photos © AP
RADIOTV10