Imirwano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yongeye kumvikana mu gace ka Kitabi muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.
Iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zimaze igihe zihanganye, yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko abagihaye amakuru benshi, bavuga ko iyi mirwano yari iriho isatira agace ka Kashebere hafi y’urugabano rwa Teritwari za Walikale na Masisi.
Nanone kandi abandi bo muri Gurupoma ya Waloa Yungu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu mu birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Kasopo, ibintu byateye impungenge abatuye muri aka gace.
Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hatangiye ibiganiro by’imishyikirano by’i Doha muri Qatar, ndetse hakaba hari hamaze iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zihanganye.
Nubwo nta makuru menshi yari yajya hanze kuri ibi biganiro biri kuyoborwa n’umuhuza wa Qatar, hari hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubushake bwiza dore ko hari hamaze n’iminsi humvikana agahenge.
Tariki 02 z’uku kwezi kwa Mata, Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo kuva mu Mujyi wa Walikare, aho wavuze ko iki cyemezo wagifashe ugamije kubahiriza inzira z’ibiganiro by’amahoro.
Ikinyamakuru cya ACTUALITE.CD kivuga ko ubwo abarwanyi ba M23 ubwo bavaga mu Mujyi wa Walikare bahise bajya gushinga ibirindiro muri Lokarite ya Kibati no mu nkengero zayo, ahabaye imirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
RADIOTV10