Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yongeye gusaba ko hakorwa iperereza ku iyicwa ry’abigaragambyaga ryakozwe n’inzego z’umutekano za Kenya, mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro yabaye muri Kamena umwaka ushize.
Ibi bije bikurikiye iperereza ryakozwe na BBC mu ishami ryayo ryitwa BBC Africa Eye, ryagaragaje bamwe mu bagize inzego z’umutekano barashe ndetse bakica abigaragambyaga batatu imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bikaba byarakongeje uburakari mu baturage ndetse bagasaba guhabwa ubutabera.
Amnesty International na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya (KHRC) batangaje ko abapolisi bagaragarijwe muri iyo nkuru icukumbuye, bagomba “kuzabiryozwa imbere y’amategeko.”
Umuvugizi wa Leta ya Kenya, Isaac Mwaura yasubije avuga ko buri buzima bufite agaciro, anatangaza ko urwego rugenzura imikorere ya Polisi rwatangije iperereza ku bapolisi barashe abo baturage,
icyakora yaneguye iyo nkuru icukumbuye yakozwe na BBC ayishinja kuba ibogamye kuko itashyizwemo ibyatangajwe n’impande zose.
Yagize ati “Abakoze iyo nkuru icukumbuye bagombaga gushaka n’uruhande rwa Leta kugira ngo batabogamira ku ruhande rumwe kandi bubahirize uburinganire mu gutara inkuru.”
Yakomeje agira ati “Nk’urugero berekanye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko iri gushya, ariko ntiberekanye abari bari kuyitwika, basa n’abagabanya uburemere bw’ibikorwa by’urugomo byahabereye.”
Yemeye ko abigaragambyaga bari bafite impungenge zifatika ku bijyanye n’umushinga w’itegeko ry’imari, ariko yongeraho ko batagombaga kwerekana ko Igihugu kiyoborwa mu kavuyo no mu bushyamirane.
Kuruhande rwa BBC yo ivuga ko yari yasabye Leta kugira uruhare muri iyo nkuru icukumbuye, ariko ntiyitabira.
Iyi nkuru icukumbuye ya BBC Africa Eye yiswe ‘Blood Parliament’ igaragaza uburyo inzego z’umutekano zakoresheje ingufu z’umurengera mu guhangana n’urubyiruko rwigaragambyaga rwari rwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya ku wa 25 Kamena 2024, uwo munsi ni wo Abadepite batoye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’itegeko ryongera imisoro.
Uyu mushinga w’amategeko wateje impaka cyane, wari ugamije gukusanya miliyari 2.7 z’amadolari, nk’uko leta yabivugaga, kugira ngo igabanye gukomeza kushingira ku nguzanyo n’inkunga z’amahanga, icyakora byabyaye imyigaragambyo ikomeye mu Gihugu hose.
BBC ivuga ko yifashishije amakuru aboneka ku mbuga rusange zibikwaho amakuru (open-source data) hamwe n’amashusho yoherejwe n’abaturage ubwabo, ndetse n’isesengura rya BBC ryakoze ku mafoto arenga 5 000 ryashoboye kumenya abasirikare n’abapolisi bari mu myambaro ya gisirikare barashe bica abigaragambyaga batatu batari bitwaje intwaro imbere y’Inteko Ishinga Amategeko.
Amnesty International, ivuga ko ibikorwa byo guhosha ku ngufu imyigaragambyo yari imaze igihe ibera hirya no hino muri Kenya igamije kwamagana umushinga w’itegeko ry’imari byakozwe n’inzego z’umutekano byahitanye abantu barenga 65, abandi 89 baburiwe irengero, mu gihe abandi babarirwa mu bihumbi batawe muri yombi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10