Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bashinja abagabo gushuka abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure bakabashora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’izindi zidakwiye.
Bamwe mu babyeyi bo mu Mudugudu wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo barashyira mu majwi abagabo gushuka abana babo b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure bakabajyana mu mico mibi, kugeza ubwo bamwe muri abo bana b’abakobwa bagenda bakamara igihe bataragaruka mu ngo.
Ibi binengwa n’ababyeyi b’abamama, bavuga ko abagabo babikorwa bitwaje ubukene buba buri mu miryango y’aba bana b’abakobwa baba batarageza igihe cyo kwifatira ibyemezo.
Consolete Nyiramisago yagize ati “Barabashuka cyane, ugasanga umwana w’imyaka cumi n’ibiri, cumi n’itatu cyangwa cumi n’ine ari kumwe n’umugabo w’imyaka mirongo itatu cyangwa mirongo ine.”
Undi utifuje ko amazina ye ajya hanze, yagize ati “Ukajya kubona ukabona umuhungu araje ngo vayo hano nkubwire, ngo vayo hano uvugane na Telefoni. Nk’ubungubu ndamufite w’imyaka 14 ariko yiberaga hanze rowse namubonye ejo, yari yarigendeye. Hari umubyeyi w’umukene pe uba udafite icyo umwana arya noneho umwana akakunanira bitewe n’amikoro ahagije umubyeyi adafite, ubwo rero iyo utabifite ajya kubishakira aho yabibona.”
Bamwe mu bagabo badahakana ko bajya bajya mu ngeso mbi, bavuga ko iyo bafite amafaranga batabura uko bigenza, ariko ko batabikorera abana, ahubwo bareba abakuze.
Umwe ati “Amafaranga ufite ayo ari yo yose umugore ushatse uramubona kugira ngo urebe ko bwacya nyine. Ntabwo baba ari abana baba ari abantu bakuze murumvikana. Nta gufata abana ku ngufu.”
Umukozi ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Kabarondo, Munyentwari Josebert avuga ko abana b’abakobwa badakwiye guhohoterwa muri ubu buryo, bityo ko inzego zigiye kubyinjiramo kugira ngo zibishakire umuti.
Ati “Nk’inzego tugomba gufatikanya yaba ari namwe tukareba ko abana batahutazwa. Rero ayo makuru muduhaye turayakiriye kandi reka turebe ko ari byo.
Uyu muyobozi avuga ko nibigaragara ko hari abagabo bakora ibi bikorwa, bazafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo babiryozwe, kuko biramutse bikorwa, byaba bigize ibyaha.


Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10