Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Abagabo baravugwaho kwadukana ingeso idakwiye ababyeyi idasanzwe mu muco nyarwanda

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kayonza: Abagabo baravugwaho kwadukana ingeso idakwiye ababyeyi idasanzwe mu muco nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bashinja abagabo gushuka abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure bakabashora mu ngeso mbi zirimo ubusinzi n’izindi zidakwiye.

Bamwe mu babyeyi bo mu Mudugudu wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo barashyira mu majwi abagabo gushuka abana babo b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure bakabajyana mu mico mibi, kugeza ubwo bamwe muri abo bana b’abakobwa bagenda bakamara igihe bataragaruka mu ngo.

Ibi binengwa n’ababyeyi b’abamama, bavuga ko abagabo babikorwa bitwaje ubukene buba buri mu miryango y’aba bana b’abakobwa baba batarageza igihe cyo kwifatira ibyemezo.

Consolete Nyiramisago yagize ati “Barabashuka cyane, ugasanga umwana w’imyaka cumi n’ibiri, cumi n’itatu cyangwa cumi n’ine ari kumwe n’umugabo w’imyaka mirongo itatu cyangwa mirongo ine.”

Undi utifuje ko amazina ye ajya hanze, yagize ati “Ukajya kubona ukabona umuhungu araje ngo vayo hano nkubwire, ngo vayo hano uvugane na Telefoni. Nk’ubungubu ndamufite w’imyaka 14 ariko yiberaga hanze rowse namubonye ejo, yari yarigendeye. Hari umubyeyi w’umukene pe uba udafite icyo umwana arya noneho umwana akakunanira bitewe n’amikoro ahagije umubyeyi adafite, ubwo rero iyo utabifite ajya kubishakira aho yabibona.”

Bamwe mu bagabo badahakana ko bajya bajya mu ngeso mbi, bavuga ko iyo bafite amafaranga batabura uko bigenza, ariko ko batabikorera abana, ahubwo bareba abakuze.

Umwe ati “Amafaranga ufite ayo ari yo yose umugore ushatse uramubona kugira ngo urebe ko bwacya nyine. Ntabwo baba ari abana baba ari abantu bakuze murumvikana. Nta gufata abana ku ngufu.”

Umukozi ushinzwe Imari n’Abakozi mu Murenge wa Kabarondo, Munyentwari Josebert avuga ko abana b’abakobwa badakwiye guhohoterwa muri ubu buryo, bityo ko inzego zigiye kubyinjiramo kugira ngo zibishakire umuti.

Ati “Nk’inzego tugomba gufatikanya yaba ari namwe tukareba ko abana batahutazwa. Rero ayo makuru muduhaye turayakiriye kandi reka turebe ko ari byo.

Uyu muyobozi avuga ko nibigaragara ko hari abagabo bakora ibi bikorwa, bazafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo babiryozwe, kuko biramutse bikorwa, byaba bigize ibyaha.

Ababyeyi b’abamama banenga abagabo bakora ibi bidakwiye

Abagabo bemera ko hari bagenzi babo batari shyashya ariko ngo bajya mu bagore bakuze

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Eng: Rwanda shares updates about efforts to restore its relationship with Burundi

Next Post

Seven tips for a happy marriage

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Seven tips for a happy marriage

Seven tips for a happy marriage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.