Umubyeyi uvuka mu Karere ka Musanze yagerageje kwica ubukwe bw’umugabo babanye imyaka itatu banabyarana umwana umwe, ariko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris yo muri Diyosezi Gatulika ya Nyundo mu Karere ka Rubavu arahagoboka ababera umuhuza, ubundi umuryango w’umugabo umusubiza ibihumbi 100 Frw yavuje umwana wenyine.
Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 03 Gicurasi 2025, aho imihango yo gusaba no gukwa yaberaga mu nzu y’i Kana, hazwi nko mu gikari cy’iyi Paruwasi, banagombaga gusezeraniramo.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radiotv10, Nyirabahizi Esther wari waje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana, yavuze ko nyuma yo kumwegera ngo bafatanye kurera umwana babyaranye, uyu mugabo yahengereye ari mu bitaro maze ajya gukora ubukwe n’undi mukobwa mu murenge gusa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu washize ngo nibwo uyu Byukusenge Jean Claude babyaranye yamwoherereje amafaranga ibihumbi 20 Frw y’itike ngo amubwira ngo aze bahangane.
Ati: “ibyo yakoraga byose yanyoherezaga amafoto kuko yateye ivi anyohereza amafoto avuye no mu murenge anyohereza andi mafoto gusa ejo nimugoroba we ubwe niwe wanyohereje ibihumbi 20k n’ubu ushatse nakwereka na mesaje y’ayo mafaranga! Yashatse ko duhangana rero, naje”
Uyu akomeza avuga ko yahageze agashaka kumufata bakamumukiza, bikanakereza imihango y’ubukwe Gusaba no gukwa bigatindaho nk’iminota 30, maze bisaba ko bajya mu biganiro by’ubwumvikane bigizwemo uruhare na Padiri mukuru n’abahagarariye umuryango w’umugabo.
Kuba uyu mugabo ari we woherereje Nyirabahizi amafaranga y’urugendo byababaje cyane abo mu muryango we, ari nabyo byatumye biyambaza Padiri ndetse uwagaragaraga nk’umukuru w’umuryango yemera gutanga amafaranga ibihumbi 100k maze ubukwe bubona gukomeza.
Icyakora uruhande rw’uyu muryango w’uyu Jean Claude rwirinze kugira icyo rutangaza imbere y’itangazamakuru ariko ugaragara nk’uhagarariye umuryango avuga ko ikibazo gikemutse.
Ibi byanashimangiwe na Nyirabahizi Esther wavuze ko yasabaga amafaranga ibihumbi 265k ariko ko bigizwemo uruhare na Padiri mukuru yemeye kwakira amafaranga ibihumbi 100k.
Nyirabahizi Esther avuga ko uyu mugabo babanye mu nzu imyaka itatu batarasezeranye byemewe n’amategeko gusa nyuma batangira kwigira umubano kwa Padiri ngo bagarukire Imana ariko uyu mugabo ngo aza kumutenguha, kuko atamenye icyabisubitse.
Muri icyo gihe ngo bari bagiye no kujya kwiyereka imiryango, ariko uyu mugabo abisubika bitunguranye hasigaye umunsi umwe ngo bajye kwiyereka umuryango we.
Uyu avuga ko yashavujwe cyane n’uko aho kumufasha kuvuza umwana babyaranye wari urembye, ngo uyu mugabo yihutiye kujya gusezerana imbere y’Amategeko mu Murenge wa Rubavu avuye mu Murenge wa Rugerero bari batuyemo.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10