Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zamaze gutanga imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro azasinyirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America n’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Ni nyuma yuko mu cyumweru gishize, hatangajwe ko mu kwezi kwa Kamena Perezida Paul Kagame na mugenzi wa DRC, Felix Tshisekedi bazashyira umukono ku masezerano y’amahoro mu biganiro biri kuyobora na Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni amasezerano kandi azaba akurikiye amahame aherutse gushyirwaho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Thérèse Kayikwamba Wagner wa DRC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwemeye gushyira umukono kuri ariya mahame, kuko rushyigikiye ko amahoro aboneka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi aya mahame akaba ari cyo agamije.
Ati “Kandi twaranabigaragaje na mbere, mbere yuko n’ibiganiro bishya byaje yaba ibyitwaga ibya Luanda n’ibya Nairobi, twebwe twashyigikiraga amahoro ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo cyarangizwa mu buryo bw’ibiganiro.”
Avuga ko kuva na cyera u Rwanda rwamye ruvuga ko ibiganiro bigamije gushaka umuti wa biriya bibazo, bigomba kujya mu mizi yabyo kuko kubikemura babinyuze hejuru ari byo byakunze gutuma bigenda byisubiramo.
Ati “Kuko byagaragaye mu biganiro bindi, mu masezerano yagiye ashyirwaho umukono, intambara tuvuga imaze imyaka irenga mirongo itatu kandi hagiye hasinywa amasezerano menshi, ariko adashyirwa mu bikorwa. Ni yo mpamvu noneho tuvuga ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo tuzajye mu mizi y’ikibazo, hanyuma noneho ikibazo tugikemure burundu.”
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko mu biganiro biri kuba hari intambwe imaze guterwa ku buryo hari icyizere ko n’ibindi biri guteganywa bizatanga umusaruro.
Agaruka ku biganiro byabaye nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 rifashe Imijyi wa Goma na Bukavu, havutse ibiganiro bihuriweho hagati ya SADC na EAC birimo inama yabaye tariki 08 Gashyantare 2025, aho Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango bashyizeho abahuza batanu, nyuma haza no gushyirwaho n’ugomba kuzayobora ubwo buhuza ari we Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wasimbuye Perezida wa Angola Joao Lourenço wari ufite izi nshingano.
Hari kandi n’ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar, birimo ibice bibiri birimo ibiganiro bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC, ndetse n’ibihuza Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Congo.
Ati “Ibyo tuvuga ko byashyizweho umukono ku itariki 25 Mata i Washington, byo ni mu rwego rw’Ibiganiro bihuzwa na Leta Zunze Ubumwe za America.”
Yavuze ko kandi muri ibi biganiro bya Leta Zunze Ubumwe za America, hari hemejwe ko tariki 02 Gicurasi 2025 Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC zigomba kuzatanga imbanzirizamushinga z’ibyo zifuza ko bizajya mu masezerano y’amahoro.
Ati “Imbanzirizamushinga, uko byagenze ni uko buri Gihugu cyatanze ibyo cyifuza ko byajya muri aya masezerazerano, ikizakurikira ni uko Leta Zunze Ubumwe za America, zizabikusanya zikabishyira hamwe, noneho hakaba inyandiko y’umushinga w’amasezerano y’amahoro uzaganirwaho n’impande zombi.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi bakazongera guhura mu cyumweru cya gatatu cy’uku kwezi kwa Gicurasi kugira ngo noneho bongere baganire barebe imishyikirano kuri aya masezerano, hanyuma mu kwezi gutaha kwa gatandatu, ayo masezerano akazashyirwaho umukono kuri Perezidansi ya America bita White House.”
Ni amasezerano ateganyijwe kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu muhango biteganyijwe ko uzayobora na mugenzi wabo wa USA, Donald Trump.
RADIOTV10