Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in MU RWANDA
0
Izindi Ngabo za SADC n’intwaro zakuwe muri Congo zinyuzwa mu Rwanda mu masaha y’ijoro
Share on FacebookShare on Twitter

Ikindi cyiciro cy’Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) cyacyuwe kinyujijwe mu Rwanda mu masaha y’ijoro, ahongeye kugaragara imodoka zari zitwaye ibikoresho byinshi byazo.

Iki cyiciro cya kabiri cyacyuwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, aho izi ngabo n’ibikoresho byazo, n’ubundi banyujijwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahagana ku isaha ya saa moya n’igice (19:30’) ni bwo mu imodoka zitwaye abasirikare n’ibikoresho byabo, zahagurutse mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwinjira mu Rwanda.

Umunyamakuru rwa RADIOTV10 ukorera mu Karere ka Rubavu, wari mu Mujyi wa Gisenyi ubwo izi modoka zatambukaga, aratangaz ako hanyuze nk’amakamyo 30 yari atwaye ibikoresho by’izi ngabo, byagaragaraga ko ari intwaro zirimo iza rutura.

Iki cyiciro cya kabiri kije gikurikira icya mbere cyagiye tariki 29 Mata 2025, aho na bwo hacyuwe ibikoresho byinshi, ndetse bikaba bivugwa ko hagiye abasirikare 57 bari banaherekeje ibyo bikoresho ndetse banagiye gutegurira bagenzi babo aho bagomba kuzakirirwa.

Iki cyiciro na cyo cyanyujijwe mu Rwanda, cyahise cyerekeza muri Tanzania, aho izi ngabo zigomba kuzabanza gushyirwa mu kigo zose kugira ngo zizagende zoherezwa mu Bihugu zaturutsemo birimo iki cya Tanzania, Afurika y’Epfo ndetse na Malawi.

Gen Rudzani Maphwanya, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu zifite abasirikare benshi muri ubu butumwa bwa SAMIDRC, yatangaje ko abasirikare bavuye i Goma, bamaze kugera muri Tanzania.

Yavuze ko abasirikare bageze muri Tanzania mu cyiciro cya mbere, bagomba gutegurira bagenzi babo bahategerejwe kugira ngo bazaze bahabasanga.

Hagaragaye amakamyo bigaragara ko yari atwaye intwaro za rutura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Rubavu: Yaje kwitambika ubukwe bw’umugabo bigeze kubana baranabyarana Padiri arahagoboka

Next Post

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’Indirimbo z’Imana Vestine yahamije ko we n’umugabo we bamaze kuba umwe

Amagambo aryohereye Umuhanzikazi Vestine yakoresheje ataka umugabo we yanagaragaje itariki y’ubukwe bwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.