Ikindi cyiciro cy’Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC (SAMIDRC) cyacyuwe kinyujijwe mu Rwanda mu masaha y’ijoro, ahongeye kugaragara imodoka zari zitwaye ibikoresho byinshi byazo.
Iki cyiciro cya kabiri cyacyuwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, aho izi ngabo n’ibikoresho byazo, n’ubundi banyujijwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ahagana ku isaha ya saa moya n’igice (19:30’) ni bwo mu imodoka zitwaye abasirikare n’ibikoresho byabo, zahagurutse mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwinjira mu Rwanda.
Umunyamakuru rwa RADIOTV10 ukorera mu Karere ka Rubavu, wari mu Mujyi wa Gisenyi ubwo izi modoka zatambukaga, aratangaz ako hanyuze nk’amakamyo 30 yari atwaye ibikoresho by’izi ngabo, byagaragaraga ko ari intwaro zirimo iza rutura.
Iki cyiciro cya kabiri kije gikurikira icya mbere cyagiye tariki 29 Mata 2025, aho na bwo hacyuwe ibikoresho byinshi, ndetse bikaba bivugwa ko hagiye abasirikare 57 bari banaherekeje ibyo bikoresho ndetse banagiye gutegurira bagenzi babo aho bagomba kuzakirirwa.
Iki cyiciro na cyo cyanyujijwe mu Rwanda, cyahise cyerekeza muri Tanzania, aho izi ngabo zigomba kuzabanza gushyirwa mu kigo zose kugira ngo zizagende zoherezwa mu Bihugu zaturutsemo birimo iki cya Tanzania, Afurika y’Epfo ndetse na Malawi.
Gen Rudzani Maphwanya, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo ziri mu zifite abasirikare benshi muri ubu butumwa bwa SAMIDRC, yatangaje ko abasirikare bavuye i Goma, bamaze kugera muri Tanzania.
Yavuze ko abasirikare bageze muri Tanzania mu cyiciro cya mbere, bagomba gutegurira bagenzi babo bahategerejwe kugira ngo bazaze bahabasanga.

RADIOTV10