Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kuzahura umubano bigikomeje, ariko ko imvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye z’ibinyoma ashinja u Rwanda zikomeje kubidindiza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro byakomeje, ndetse we ubwe iyo ahuye na mugenzi we w’u Burundi bagirana ibiganiro.
Ati “Ariko ikibazo tugira ni uko Perezida w’u Burundi, atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda bikaba bitudindiza, ntabwo mvuga Abanyarwanda gusa, kuko n’Abarundi na bo barabyifuza ko twagarura umubano hagati yombi.”
Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro bibiri byatanzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinjemo u Rwanda ibinyoma ngo ko rushaka gutera u Burundi.
Nduhungire avuga ko Perezida Ndayishimiye azamura ibi birego “Kandi inzego z’umutekano zivugana [z’Ibihugu byombi], zifatanya ndetse no mu bibazo by’umutekano bagakorana, bivuze ko ibi biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka amahoro n’u Burundi, mu gushaka ko umubano wacu wakongera kumera neza.”
Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwifuza ko rwakomeze gukorana n’u Burundi mu rwego rw’umutekano n’urwa Gisirikare, ariko ko uku gukorana bigomba kuzava mu myitwarire iboneye y’abayobozi b’u Burundi bamaze igihe bibasira u Rwanda.
Ati “Binajyanye n’uko imvugo zibasira ibindi Bihugu twari twemeranyijweho hagati y’impande zombi ko zagabanuka cyane cyane ko ziba zidashingiye ku kuri, iyo uvuze ngo u Rwanda rurashaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi ubwabo barabizi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihe abategetsi bo mu Burundi bareka imvugo zabo zishinja u Rwanda ibinyoma, byakoroshya n’ibiganiro biriho bikorwa, ubundi umubano w’ibi Bihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe ukongera kumera neza.
Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2024 muri Mutarama, yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu.
Ni mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho uhuriye n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse na wo ubwawo ukaba warateye utwatsi ibi byatangajwe n’abategetsi ba kiriya Gihugu.
RADIOTV10