Abantu babiri barimo umukecuru, bitabye Imana nyuma y’urugomo rwashyamiranyije abantu basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu Murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi.
Ubu bushyamirane bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 04 Gicurasi 2025, ubwo insoresore zisanzwe zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko zagiranaga urugomo.
Ibi byabereye mu kabari k’umuturage wo muri uyu Murenge wa Gitesi, aho uwitwa Nsekanabo Michel wari muri uru rugomo yakomeretswaga bikabije akagwa hasi, akaza guhamagarizwa imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, ariko igasanga yashizemo umwuka.
Ubwo ibi byabaga, umukecuru wo muri aka gace, bivugwa ko asanzwe arwara indwara y’umuvuduko w’amaraso, yabonye umuntu agwa hasi, na we ahita agwa igihumure ashiramo umwuka.
Amakuru y’uru rugomo n’impfu z’aba bantu babiri, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, SP Bonaventure Twizere yavuze ko ubwo ibi byabaga, Polisi y’u Rwanda yatabaye ndetse igahita ita muri yombi abantu batatu bagize uruhare muri uru rugomo, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Bwishyura mu gihe hagikomeje gukorwa iperereza.
Yasabye abantu kwirinda gukemura ibibazo bagiranye bakoreshejwe n’umujinya kuko bishobora gutera ingaruka nk’izi z’abantu bahasiga ubuzima.
Yagize ati “Turakangurira buri wese kujya atanga amakuru ku gihe kugira ngo haburizwemo icyaga no kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abandi.”
Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze byumwiharuko Umurenge, bwahise bukoranya inama n’abaturage, kugira ngo babahe ubutumwa bw’ihumure kuri ibi byago byatumye hari abahasiga ubuzima, bunabaha ubutumwa bwo kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi.
RADIOTV10