Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique

radiotv10by radiotv10
07/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
BREAKING: Hatangajwe inkuru y’akabaro y’urupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda baguye muri Mozambique
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko abasirikare batatu baburiye ubuzima i Cabo Delgado muri Mozambique, aho bahitanywe n’igico batezwe n’ibyihebe ubwo bari mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba.

Amakuru dukesha Radiyo yitwa Royal FM ikorera mu Rwanda, avuga ko aba basirikare bitabye Imana tariki 03 Gicurasi 2025, ubwo bagwaga mu gico cy’ibyihebe bifite ibirindiro mu ishyamba iriri mu gace ka Katupa.

Ubutumwa bwatangajwe n’iki gitangazamakuru Royal FM, avuga ko “Ingabo z’u Rwanda (RDF) yatangaje ko abasirikare batatu b’u Rwanda bari mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, biciwe mu gico cyabaye tariki 03 Gicurasi.”

Iki gitero cyahitanye aba basirikare batatu b’u Rwanda, cyabereye mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa ryo mu Karere ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Uretse aba basirikare batatu baburiye ubuzima muri iki gitero, abandi basirikare batandatu b’u Rwanda bagikomerekeyemo.

Iri shyamba ry’inzitane ryabereyemo iyi mirwano ikomeye, ni ryo ryahungiyemo ibyihebe nyuma yo gukubitwa incuro n’abasirikare b’u Rwanda mu bitero babigabyeho aho byari byarafashe bugwate abaturage bagera muri 600.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje kandi iby’uru rupfu rw’abasirikare batatu b’u Rwanda n’ikomereka ry’abandi batandatu.

Yagize ati “Byabaye abasirikare bari mu kazi, batatu bagwa muri icyo gico, abandi batandatu barakomereka, ariko bari gukira.”

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yavuze ko nubwo muri iyi mirwano yahitanye abasirikare b’u Rwanda batatu ariko uruhande bari bahanganye, rwo rwatakaje benshi. Ati “Ku mwanzi byabaye bibi cyane.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Next Post

Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n’igisirikare cyayo

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n’igisirikare cyayo

Leta ya Sudan yacanye umubano n’Igihugu ishinja gufasha umutwe uhanganye n'igisirikare cyayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.