Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwamaze guhagarikwa, zongeye kunyura mu Rwanda zerecyeza muri Tanzania, ahongeye kugaragara ibikoresho byazo byinshi birimo intwaro za rutura.
Izi ngabo za SADC zari mu butumwa bwari bwiswe SAMIDRC, zatangiye gucyurwa mu mpera za Mata 2025, aho icyiciro cya mbere cyatashye ku ya 29 z’uko kwezi.
Nk’uko byagenze mu bindi byiciro byabanje, nanone kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, hongeye kugaragara imodoka z’amakamyo zari zitwaye ibikoresho by’izi ngabo, bigaragara ko ari intwaro za rutura zifashishwaga n’izi ngabo mu bufasha zari zaragiye gufa FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta ya Congo gihanganyemo na AFC/M23.
Imodoka zicyuye ibi bikoresho zagaragaye mu muhanda wa Rubavu-Kigali, aho zinjiye mu Rwanda n’ubundi zikoresheje umupaka munini uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwe mu bakurikiranye iki gikorwa cy’icyurwa ry’ingabo n’ibikoresho bya SADC kuri iki cyiciro, avuga ko hagaragaye amakamyo agera muri 40 yari atwaye ibikoresho, byari bitwikirije amahema, kugira ngo abantu batabibona mu gihe ibindi byari mu bisanduku binini, ariko mu bushishozi bw’abazi iby’intwaro, bakemeza ko byagaragaraga ko ari intwaro zikomeye.
Abasirikare ba SADC bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu bari gucyurwa, bazabanza kunyuzwa muri Tanzania, mbere yuko berecyeza mu Bihugu bari baturutsemo.
Ibihugu byari byohereje ingabo muri ubu butumwa bwa SAMDRC, ni Afurika y’Epfo, Tanzania, ndetse na Malawi, aho Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa SADC yateranye tariki 13 Werurwe 2025, yanzuye guhagarika ubu butumwa, ikemeza ko ibibazo byo muri Congo bizashakirwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Photo/Igihe
RADIOTV10