Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu

radiotv10by radiotv10
15/05/2025
in MU RWANDA
0
I Rubavu haravugwa itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ rivugwaho ibidakwiye abangavu
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, baravuga ko itsinda ry’abana b’abakobwa biyise ‘Sunika Simbabara’ ribazengereje kuko bishoye mu bisindisha kuko banywa inzoga zitagira ingabo ubundi zikabashora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.

Iki kibazo kivugwa cyane mu Isantere bise iya Kigali no mu kandi gace kiswe Ruhengeri, hose haherereye mu Mudugudu wa Kiroli mu Kagari ka Murara mu Murenge wa Rubavu.

Abatuye muri iyi santere, bavuga ko aba bana b’abakobwa bananiye ababyeyi babo ubundi bakishora mu businzi, aho banywa inzoga y’urwagwa, ubundi bamara gusinda bagakora ibidakorwa.

Imaniranzi Coco yagize ati “Bigize indaya. A bakobwa bafite imyaka mike kuva kuri cumi n’ibiri (12) bakabaye bari mu mashuri ariko bakarara bagenda, bakanywa inzoga bagasinda bagateza umutekano mucye mu buryo bukomeye.”

Ngizwenimana Jean Claude usanzwe ari Inshuti y’Umuryango yo mu Mudugudu wa Kiroji, avuga ko nk’abakorera uru rwego rusanzwe ruhwitura abantu, ntako batagize ngo bagire inama aba bana, ariko ko byananiranye.

Yagize ati “Ni Leta yakigiramo imbaraga, twe twaravuze twarananiwe kuko twabitangiye raporo ku Kagari no ku Murenge barabizi no ku Karere.”

Umukecuru ufite umwuzukuru we arera wishoye muri izi ngeso, atunga agatoki abagore bakuze, kuba ari bo bashora aba bana b’abakobwa kubashora muri ibi bidakwiye.

Ati “Bashukwa n’abagore bakuru bakaboshya ngo bari kubakorera kumbe bari kubacuruza. Njyewe narumiwe bafata abana b’abakobwa ngo muze tubereke nyashi, uwanjye bamaze kumugira ikirara, yarigaga ava mu ishuri, ubu rero nta karimo yakora ni ukuza saa sita z’ijoro ngo kingura n’amadirishya akayamena.”

Bamwe mu bagore bashyirwa mu majwi ko bafatanya n’aba bana izi ngeso z’uburaya, bo barabihakana bakagaragaza ko ahubwo na bo batazi aho abo bana bangirikiye.

Umwe yagize ati “Natwe tukagendera muri iyo kipe ngo turi indaya kandi tutari zo kubera ko duhuriye mu kabari n’abo bana ba ‘Sunika Simbabara’ kandi ari nk’uku nacuruje nkunguka nk’igihumbi nkaba ndi gusoma agacupa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise buhakana iki kibazo, akavuga ko hari abakobwa bakuru bigeze kuza muri ako gace gucuruza mu tubari ariko ko nabo ubuyobozi bwabirukanye.

Ati “Cyokora hari abakobwa bigeze kuza baje gucuruza mu tubari hashize igihe kinini kandi bari indaya z’abakobwa bakuru, ariko tubona utwo tubari ni imyanda turabirukana.”

Gusa yemereye umunyamakuru ko Ubuyobozi bugiye kongera gukora ubugenzuzi kuri iki kibazo kugira ngo burebe niba hari abashobora gutana bakajya muri izo ngeso, bityo bafashwe gusubira ku murongo muzima.

Ngo baba banyoye urwagwa rukabasindisha
Bamwe muri bo baravugwaho ingeso mbi
Bakanateza umutekano mucye mu rusisiro

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − sixteen =

Previous Post

Umuhanzi ukizamuka muri muzima Nyarwanda ahishuye ibicantege yasimbutse n’icyatumye bitamuhagarika

Next Post

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi
AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

Ubushinjacyaha bwatangaje igihano busabira Umunyamakuru 'Fatakumavuta'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.