Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije ko nyina bamubyaranye yajyaga aza kumwaka amafaranga y’indezo.
Uyu mugabo wafatiwe mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko umwana we wabanaga na nyina bamubyaranye yari yabuze kuva tariki 05 Gicurasi 2025.
Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko wigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Hanika mu Murenge wa Busasamana, yari amaze iminsi ashakishwa kuko yari yabuze kuva kuri iriya tariki.
Ubuyobozi bw’iri shuri rya G.S Hanika bwari bumaze iminsi burangisha uyu mwana wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ndetse n’umubyeyi we (nyina) na nyirakuru bari baragiye gushakishiriza ahantu hatandukanye banabimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagiriye inama uyu mubyeyi wa nyakwigendera na nyirakuru ko bajya gushakishiriza no mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB, ari na ho baje gusanga umurambo we.
Umurambo wa nyakwigendera wari wabanje gutoragurwa mu ishyamba riri mu rugabano rw’Akarere ka Huye n’aka Nyanza, mu Mudugudu wa Kinazi, mu kagari ka Gatovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.
Inzego zahise zitangira iperereza, hatabwa muri yombi se w’uyu mwana batabanaga, wari usanzwe afite undi mugore mu gihe nyakwigendera yabanaga na nyina.
Hari abavuga ko nyakwigendera yari yagiye kureba Se ngo amwogoshe kuko asanzwe akora akazi ko kogosha, ari na ho bikekwa ko yahise amujyana akajya kumwicira mu Karere ka Huye.
Abazi uyu mugabo ukekwaho kwihekura akica umwana we, bavuga ko bakeka ko yamuhoye kuba nyina yakundaga kuza kumwaka indezo n’amafaranga yo kumutunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yemeje ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 32 ukekwaho kwica umwana we w’imyaka 11.
Polisi yirinze kugira byinshi ivuga kuri uyu mugabo ukiri gukorwaho iperereza, yaboneyeho kugira inama abantu bumva bavutsa ubuzima abandi, kurya bari menge, kuko bazabiryozwa.
RADIOTV10