Guverinoma y’u Rwanda irateganya ishoramari rya Miliyari 26,5 Frw mu mushinga wo kuba Ibiro bishya by’Icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bijyanye n’igihe.
Ibiro bishya by’Icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bizubakwa hafi y’ahari ibisanzwe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority) cyahawe inshingano zo gukurikirana iyubakwa ry’ibi biro by’Icyicaro Gikuru cya RIB.
Ibi biro bishya bya RIB, byitezweho gukemura zimwe mu mbogamizi uru Rwego rwahuraga na zo, zirimo umwanya udahagije, ibikorwa remezo bitajyanye n’igihe, ndetse n’uburyo bwo kwifashisha mu iperereza rijyanye n’igihe.
Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano Urwego rw’Ubugenzacyaha, ivuga ibikorwa hafi ya byose by’imyiteguro yo kubaka ibi biro bishya bya RIB byarangiye, aho ba nyiri imitungo y’aho bigomba kubakwa bamaze kwishyurwa ingurane, ndetse n’igishushanyo mbonera cyabyo kikaba kigeze kuri 90% gikorwa.
Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja yagize ati “RIB igira uruhare rukomeye mu iperereza, kuzagira ibiro bishya bigezweho bizayifasha gutanga serivisi neza, kinyamwuga kandi mu bunyangamugayo.”
Minisiteri y’Ubutabera kandi ivuga ko yifuza guha uru rwego ibikoresho bigezweho birufasha mu kazi karwo, birimo ibyo mu ngendo, nk’imodoka ndetse na moto, kimwe n’indege zitagira abapilote zizifashishwa mu iperereza.
Ugirashebuja yavuze ko hakenewe Miliyoni 352 Frw yazifashishwa mu kugura no kugeza ibyo bikoresho ku bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Minisiteri y’Ubutabera kandi iherutse gutangaza ko Inzego ziyishamikiyeho, ziteganya kuzakoresha ingengo y’imari ya Miliyari 46,4 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 aho uru Rwego rwa RIB ubwarwo ruzakoresha hafi 1/2 cy’aya mafaranga yose.
Biteganyijwe ko RIB izakoresha miliyari 22 Frw, mu gihe Ubushinjacyaha Bukuru buzakoresha miliyari 8,6 Frw, Minisiteri y’Ubutabera yo ikazakoresha Miliyari 8,8 Frw, naho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga (RFI/ Rwanda Forensic Institute) kikazakoresha Miliyari 5,2 Frw, mu gihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko izakoresha miliyari 1,4 Frw.
RADIOTV10