Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in MU RWANDA
0
Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda irateganya ishoramari rya Miliyari 26,5 Frw mu mushinga wo kuba Ibiro bishya by’Icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bijyanye n’igihe.

Ibiro bishya by’Icyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bizubakwa hafi y’ahari ibisanzwe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority) cyahawe inshingano zo gukurikirana iyubakwa ry’ibi biro by’Icyicaro Gikuru cya RIB.

Ibi biro bishya bya RIB, byitezweho gukemura zimwe mu mbogamizi uru Rwego rwahuraga na zo, zirimo umwanya udahagije, ibikorwa remezo bitajyanye n’igihe, ndetse n’uburyo bwo kwifashisha mu iperereza rijyanye n’igihe.

Minisiteri y’Ubutabera ifite mu nshingano Urwego rw’Ubugenzacyaha, ivuga ibikorwa hafi ya byose by’imyiteguro yo kubaka ibi biro bishya bya RIB byarangiye, aho ba nyiri imitungo y’aho bigomba kubakwa bamaze kwishyurwa ingurane, ndetse n’igishushanyo mbonera cyabyo kikaba kigeze kuri 90% gikorwa.

Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja yagize ati “RIB igira uruhare rukomeye mu iperereza, kuzagira ibiro bishya bigezweho bizayifasha gutanga serivisi neza, kinyamwuga kandi mu bunyangamugayo.”

Minisiteri y’Ubutabera kandi ivuga ko yifuza guha uru rwego ibikoresho bigezweho birufasha mu kazi karwo, birimo ibyo mu ngendo, nk’imodoka ndetse na moto, kimwe n’indege zitagira abapilote zizifashishwa mu iperereza.

Ugirashebuja yavuze ko hakenewe Miliyoni 352 Frw yazifashishwa mu kugura no kugeza ibyo bikoresho ku bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Minisiteri y’Ubutabera kandi iherutse gutangaza ko Inzego ziyishamikiyeho, ziteganya kuzakoresha ingengo y’imari ya Miliyari 46,4 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026 aho uru Rwego rwa RIB ubwarwo ruzakoresha hafi 1/2 cy’aya mafaranga yose.

Biteganyijwe ko RIB izakoresha miliyari 22 Frw, mu gihe Ubushinjacyaha Bukuru buzakoresha miliyari 8,6 Frw, Minisiteri y’Ubutabera yo ikazakoresha Miliyari 8,8 Frw, naho Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga (RFI/ Rwanda Forensic Institute) kikazakoresha Miliyari 5,2 Frw, mu gihe Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko izakoresha miliyari 1,4 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

Umuhanzi w’ikirangirire wigeze gufungirwa gukubita umukunzi we yongeye gufungiwe urugomo

Next Post

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.