Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

radiotv10by radiotv10
16/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we, avuga ko yigeze kwitwa umutekamutwe nyamara Inkiko zaremeje ibyo yishyuza.

Uyu muturage witwa Ugiyekera Theoneste watanze ikibazo cye ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari mu Nteko y’Abaturage bo muri aka gace, yagaragaje imiterere y’ikibazo cye cyo kuba amaze imyaka irenga 10 asiragirizwa kuri miliyoni 282 Frw yishyuza RSSB.

Avuga ko umubyeyi we (Se) yari yarizigamiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) Miliyoni 282 Frw, aho yakoraga mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro kuva mu 1940, akaza kwitaba Imana atayahawe.

Avuga ko yiyambaje inzego zinyuranye zirimo RSSB ubwayo ndetse n’Inkiko, ati “Njya muri RSSB baza kumbwira ngo ninjye muri Minisiteri ishinzwe ubucukuzi bw’Amabuye bambwira ko Papa yakoze kuva muri 1940 ko yakoze Imyaka 38, ngeze kuri RSSB barambwira ngo ntabwo banzi, bahita banyohereza mu Rukiko kuburana uburenganzira bwanjye, ndagenda ndabuburana Urukiko rurabunyemerera nza gukurikirana amafaranga nsanga Papa yarasize Miliyoni 282.”

Ugiyecyera avuga ko hari igihe cyageze akemererwa guhabwa aya mafaranga, icyakora ngo byaje kurangira yiswe umutekamutwe.

Ati “Ndatsinda barambwira ngo nzagaruke nje kubarisha amafaranga, bampaye Imyaka itatu COVID iba iraje birangira amafaranga bayanyimye n’iyi saha. Njya ku Muvunyi Mukuru ubuyobozi bwa RSSB bwahise buhamagara ku Muvunyi ngo ‘uwo ni umutekamutwe’. N’izi saha amafaranga narayabuze n’ubutaka bwa Papa Hegitari 15 narazibuze.”

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize RSSB, Louise Kanyonga yizeje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko ubuyobozi bw’iki Kigo bugiye kongera gusuzuma ikibazo cy’uyu muturage.

Yagize ati “Turabizi yuko byageze kuri RSSB yaba muri Management no mu nama y’Ubutegetsi bagenda bafata ibyemezo bakurikije amategeko. Icyo tuzi ni uko n’amategeko ntabwo abereyeho kurenganya abaturage. Icyo kibazo tugiye kongera tukirebe tukige neza kuko ibyo yakoze byari byo. Icya mbere umubyeyi yakoze ibya ngombwa atanga imisanzu abana na bo bafite uburenganzira baba beneficiaries kuri iyo misanzu.”

Iyi misanzu yishyuzwa na Ugiyekera y’umubyeyi we wakoraga mu birombo by’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Rwinkwavu, ni iy’imyaka 38 yiteganyirije muri RSSB.

Minisititi w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ko iki kibazo cyongera gusuzumwa
Umuyobozi Wungirije wa RSSB yavuze ko bagiye kongera kwiga kuri iki kibazo kugira ngo niba uyu muturage yararenganye arenganurwe
Abaturage batandukanye batanze ibibazo bafite mu Nteko yabo yarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − two =

Previous Post

Menya amafaranga azakoreshwa mu kubaka Icyicaro Gikuru gishya cya RIB

Next Post

Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Related Posts

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

by radiotv10
20/09/2025
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Nyabitekeri n’umuryango we bari mu gahinda nyuma yo gutegereza umusore wari gusezerana n’umukobwa wabo bagaheba...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16,...

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Gen Z is known for being stylish, confident, and very active online. But one thing that never goes out of...

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

by radiotv10
20/09/2025
0

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

by radiotv10
20/09/2025
0

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

20/09/2025
Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Sadate yahakanye inkuru y'incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.