Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Kiliziya yagaragaje igisobanuro cyihariye cyo koroza Inka abarokotse Jenoside batishoboye

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburengerazuba: Kiliziya yagaragaje igisobanuro cyihariye cyo koroza Inka abarokotse Jenoside batishoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Diyose Gatulika ya Cyangugu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yoroza inka imiryango 10 itishoboye yo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho ivuga ko aya matungo ari igisobanuro cy’imibereho myiza, bityo ko iyagabira aba baturage kuko ibifuriza kugira ubuzima bwiza.

Uretse izi nka zagabiwe imiryango 10 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi Diyoseze Gatulika ya Cyangugu iri no kubakira imiryango ibiri itagiraga amacumbi.

Ibyo bikorwa biteganyijwe kurangirana n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe no koroza inka imiryango y’abarokotse batari bazifite kugira ngo babashe kubona amata n’ifumbire bityo na bo biteze imbere.

Bayizere Elias utari waragize amahirwe yo korora inka, nyuma yo kuyihabwa yagize ati “Ndishimye cyane kandi nshimiye Imana, nigeze kugira inka mu rugo ari umuntu uyindagije ariko ayitwara nta cyororo nyivanyeho kuko cyari ikimasa. Byangoraga cyane iyo byageraga mu gihe cyo guhinga kuko byansabaga kugura ifumbire, ariko ubu ngiye kubona ifumbire kandi n’abana bazabona amata”.

Mukakayijahu Bernadette wo mu Murenge wa Kamembe na we utagiraga inka, na we agira ati “Ubu ndishimiye cyane kuko nanjye ngiye kugira inka mu rugo, nagiraga uduhene gusa akaba ari two nkuraho ifumbire ariko ubu ngiye no kubona amata kandi nzasangira n’abaturanyi, buri muntu wese nzamuha ku mata.”

Abagabiwe inka bose bahita banahabwa umunyu wazo ndeste n’ibikoresho byo kuzitera umuti uzirinda ibirondwe kugira ngo biborohere guhita batangira kuzitaho.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ndetse na Caritas muri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Padiri Irakoze Hyacinthe, avuga ko ibi bikorwa ari ngarukamwaka kandi ko bikorwa hagamijwe kuzamura imibereho y’abababaye kurusha abandi binagizwemo uruhare n’inzego z’ibanze na Ibuka.

Ati “Hari n’ibikorwa dukora byo kwegera abarokotse Jenoside bababaye kurusha abandi tukabafasha mu iterambere, hari abo twubakira abandi tukabagabira inka. Amata ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza, ubwo rero abo tugabira inka tuba tubifuriza ubuzima bwiza.”

Uretse koroza inka abarokotse Jenoside batazigiraga, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya diyoseze gatolika ya Cyangugu iri kubakira uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Nkanka muri Rusizi n’undi wo mu Murenge wa Kagano muri Nyamasheke.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco ushima ibi bikorwa, avuga ko bishimangira ubufatanye bwa Leta na Kiliziya Gatulika.

Ati “Ni ibikorwa twishimira cyane nk’Ubuyobozi ndetse bikaba biri mu rwego rwa bwa bufatanye Diyoseze Gatulika ya Cyangugu igirana n’Ubuyobozi, haba muri gahunda y’isanamitima, no mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Inzu ziri kubakwa, imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni 8 Frw, mu gihe inka ziri gutangwa muri iyi gahunda uko ari icumi, zifite agaciro ka miliyoni 5 Frw.

Avuga ko agiye kujya anywa amata kandi ko n’abaturanyi azajya abakamira
Akanyamuneza ni kose
Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Sinayobye Edouard ni we wayoboye iki gikorwa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 14 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu J.Kagame n’abuzukuru barebye umukino APR BBC yaboneyemo intsinzi

Next Post

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Impamvu nyamukuru yatumye amasengesho yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ mu Ruhango yabaye ahagaritswe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.