Abaganga ba Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baravuga ko nubwo Kanseri bamusanzemo y’udusabo tw’intanga iri ku rwego rwa nyuma, ariko hari icyizere ko yavurwa.
Ni nyuma yuko hagiye hanze itangazo rivuga ko Perezida Joe Biden wayoboye Leta Zunze Ubumwe za America, yasanzwemo kanseri yo ku rwego rwo hejuru,
Iri tangazo rigira riti “kuri uyu wa Gatanu, basanze afite kanseri y’udusabo tw’intanga, iri ku rwego rwa nyuma kandi imaze gukwira mu magufwa.”
Iri tangazo rikurikiye isuzuma ryakorewe Joe Biden nyuma yo gutangira kugira ibimenyetso bikomeye byagaragaye ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025.
Abaganga be bavuga ko nubwo ibisubizo by’isuzuma bamukoreye bigaragaza ko iyi kanseri yageze kure, basanze iterwa n’imisemburo y’abagabo nka testosterone, bityo ko bitanga amahirwe yo kuba ishobora kuvurwa hakoreshejwe uburyo bushobora gutanga umusaruro.
Perezida Joe Biden n’umuryango we, bari muri gahunda yo kuganira n’itsinda ry’abaganga be, ku buryo bwiza bwo kumuvura.
Joe Biden yabaye Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za America kuva tariki 20 Mutarama 2021 kugeza ku ya 20 Mutarama 2025.
Biden yahisemo kutongera kwiyamamariza kuyobora America nyuma y’igitutu yari amaze iminsi ashyirwaho nyuma yo kutitwara neza mu biganiro mpaka byanyuraga kuri televisiyo, aho abantu benshi batangiye kwibaza ku bushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora, mu matora ya perezida yo mu 2024, avuga ko ashaka guha umwanya abandi na bo bakayobora.
Icyo gihe, Biden wari wujuje imyaka 81, yemeye ko inshingano za Perezida zikomeza kumugora uko imyaka ihita, kandi ko ari ngombwa gushyira imbere ubuzima bwe n’umuryango nyuma y’imyaka irenga 50 akorera Igihugu mu nzego zitandukanye za Leta.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10