Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

radiotv10by radiotv10
19/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byo ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso ku mahanga, ariko ko ubu buryo butigeze butanga umusaruro, bityo ko Ibihugu byo kuri uyu Mugabane bikwiye kujya byishakamo ibisubizo by’ibibazo byabyo.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihe byatambutse Umutekano w’Abanyafurika wakomeje kugirwamo ijambo n’Ibihugu by’amahanga, akaba ari byo biza gukemura ibibazo by’umutekano byabaga biri mu Bihugu byo kuri uyu Mugabane, ariko ko uko ibihe byagiye biha ibindi, byagaragaye ko bidakwiye.

Yavuze kandi rimwe na rimwe ibyo byakorwaga, bitajyanye n’imiterere y’ibibazo byabaga biri mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika cyangwa ngo bibe byanatanze uburenganzira, bityo ko uyu Mugabane ukwiye kwishakamo ibisubizo binyuze mu nama nk’iyi iteraniye i Kigali.

Ati “Ubu buryo ntibwabashije gutanga umusaruro ku mpande zombi, yaba kuri Afurika ndetse no ku Isi yose. Igitangirijwe hano birenze kuba ari inama, ni imbaraga z’ubushishozi zo guhindura imyumbire ndetse na gihamya yuko Afurika ijyana n’imiterere y’ibibazo by’umutekano ku Isi.”

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye gukorana n’abafatanyabikorwa bizewe kandi bashoboye mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byaba biwugarije.

Yavuze ko kugira ngo kandi Ibihugu bya Afurika bibashe kugera kuri iyi ntego, bigomba gushyira imbaraga mu nkingi eshatu z’ingenzi, zirimo kumva ko bigomba kugira ibyabyo (ownership) ibibazo bibyugarije.

Ati “Ntitugomba kwitotombera uruhare rw’Ibihugu by’amahanga mu bibazo by’umutekano wacu, mu gihe n’ubundi turi kugira uruhare mu gutuma bibaho.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Ubusugire bw’Igihugu, butareba gusa kurinda imipaka, ahubwo ko “ni no gufata inshingano ku mutekano wacu ku mpande zombi yaba ku Gihugu ndetse no ku rwego duhuriyeho nk’Umugabane.”

Perezida Kagame wavuze ko kwirengagiza izi nshingano biha icyuho abagomba kuzinjiramo, yavuze kandi ko Afurika ikwiye guha imbaraga n’icyizere inzego zayo zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’akanama kayo gashinzwe amahoro n’Umutekano, mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka.

Indi nkingi, ni imikoranire ya hafi hagati ya Guverinoma ndetse n’inzego z’Umutekano, aho Umukuru w’u Rwanda yavuze ko “Iyo rumwe rufite intege nke, urundi rurahazaharira. Zombi zidakora neza, nta cyizere kiba gihari ndetse nta n’intambwe ifatika yaterwa.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko umutekano utavuze kuba hatariho impungenge z’ibyawuhungabanya, ahubwo ko icyo abayobozi ba Afurika bakwiye gukora, ari uko abaturage b’ibyo Bihugu bagomba kubaho bafite ituze, bahabwa uburenganzira bwabo, ubundi bakagira icyizere cy’ahazaza ntacyo bikanga.

Inkingi ya gatatu y’imikoranire hagati y’Ibihugu, Perezida Kagame yavuze ko nta Gihugu gishobora kubyigezaho kabone nubwo cyaba gifite inzego zishikamye.

Ati “Nubwo waba ufite inzego zishikamye z’imbere mu Gihugu, nta Gihugu na kimwe muri iki gihe gishobora kwihaza mu mutekano kigize nyamwigendaho. Nta na kimwe.”

Yatanze ingero z’ibishobora kubera imbogamizi umutekano, nk’ibikorwa by’iterabwoba, ibyorezo, ibyaha by’ikoranabuhanga, bisaba guhangana na byo habayeho ubufatanye bw’Ibihugu.

Ati “Mu mikoranire, hashobora kubaho gusangizanya amakuru cyangwa gushyiraho komisiyo zihuriweho. Bigomba gukoranwa ubushishozi, ubushake ndetse no mu buryo burimo guhanga udushya.”

Perezida Kagame yavuze ko ubushobozi bwa Afurika bwo kubasha guhangana n’ibibazo by’umutekano, bigomba kuzagaragazwa n’ibisubizo bishakwa n’uyu Mugabane ubwawo, bityo ko Ibihugu biwugize bigomba kurushaho guha imbaraga ubushobozi inzego zabyo, aho buri ari bucye, Ibihugu bikikebuka bikamenya ko iki ari cyo gihe cyo kubwubaka.

Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro kuri uyu wa Mbere
Yagaragaje ibyagiye bituma gushaka umuti w’ibibazo byo ku Mugabane wa Afurika bidashoboka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 3 =

Previous Post

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Next Post

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.