Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, barasaba ko umugabo uvugwaho kuba yarasambanyije umwana w’imyaka ibiri w’umugore we akanamuteragura ibyuma umubiri wose, yahanishwa igihano gihwanye n’ibyo yakoze bavuga ko biremereye cyane.

Uwitwa Iradukunda Naome utuye mu Mudugudu wa Rukira mu Kagari ka Rwayikoni mu Murenge wa Mushikiri, avuga ko umugabo we Niyonizerwa Muhire babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, yamusanze ari kumusambanyiriza umwana w’umukobwa w’imyaka ibiri ubwo yari avuye kuvoma.

Uretse kumusambanyiriza uyu mwana batabyaranye, uyu mugabo avugwaho kuba yaramuteraguye ibyuma umubiri wose, ku buryo yasanze yakomeretse ahantu hatandukanye.

Yagize ati “Namusize ngiye kuvoma arambwira ati ‘rero nsigira umwana wihute ngo utebuke, mvuyeyo nsanga umwana yamugenje atya yamunize mu ijosi no mu mugongo nsanga yamukubise (yamutemaguye umubiri wose yanamusambanyije). Mubajije ngo uyu mwana yabaye iki? arambwira ati yagiye ku ku musaza aramukubita, ngiye kuri uwo musaza we arambwira ngo ni we wamukubise, mpita mujyana kwa muganga umwana baramwakira baramuvuza ubwo RIB nagezeyo iranyandikira. Yasanze yamusambanyije yanamunize yamukubise n’ibintu mu mugongo.”

Bamwe mu baturage bavuga ko  uyu mugabo asanganywe ingeso mbi zirimo ubujura kandi ko atari ubwa mbere afunzwe kuko n’ubunsi izi ngeso zagiye zituma afungwa.

Uwitwa Bariyanga “Afunzwe birenze rimwe. Ni ingegera yiba ibitoki, yiba ihene, Ingurube ibintu byose. Yari asanzwe ari igiharamagara nta Cyumweru cyacagaho atagiye mu Murenge.”

Icyakora ngo ibyo yakoze bihwanye ni uko yakatirwa burundu cyangwa agahabwa igihano kiremereye gihwanye n’uburemere bw’ibyo akekwaho.

Singirankabo Thoma ati “Ijisho yarivanyemo, none se gucoca igihanga ni Inka? Reba uyu mugongo ukuntu yawokeje, reba iyi nda, no mu ijosi hose. Ahubwo njye icyo nabona mwamukatira burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yemereye Umunyamakuru wa RADIOTV10 ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya Nyarubuye.

Uyu mwana yanateraguwe ibyuma

Abaturage bo muri aka gace basaba ko yakanirwa urumukwiye

Umubyeyi we ari mu gahinda kenshi
Abaturage ntibabyumva

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Next Post

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.