Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in MU RWANDA
0
Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda ukubutse i Vatican kwa Papa mu mihango yo guherekeza Nyirubutungane Papa Francis uherutse kwitaba Imana no gutora uwamusimbuye, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi biranga umuhango wo gutora Papa mushya, byose bishingiye ku kuvugana n’Imana n’isengesho ryo kwiyegereza Roho Mutagatifu ngo atange Umushumba ukwiye.

Antoni Karidinali Kambanda, ni umwe mu Bakaridinali bitabiriye umuhango wo gutora Papa Leo XIV uherutse gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Pacis TV cyatambutse kuri uyu wa Mbere, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko ubusanzwe habaho Abakaridinali 252 bari mu byiciro bibiri, barimo icy’abarengeje imyaka 80, batemerewe gutora, mu gihe abo mu cyiciro cy’imyaka iri munsi ya 80 ari bo bemerewe gutora.

Gusa aba Bakaridinali bakuze bitabira inama za Conclave, kuko baba bafite ubunararibonye bushobora kuyobora barumuna babo muri iyi mihango yo gutora Papa.

Karidinali Kambanda avuga ko ahabera izi nama, habanza gukurwamo ikintu cyose cy’itumanaho nka Camera, televiziyo, radiyo n’ibindi byose, ku buryo ababa bari muri icyo cyumba, batamenya ibibera hanze.

Ati “Ntabwo twari tuzi ibibera mu Isi yo hanze, ni ugusenga kuvugana n’Imana no kuvugana hagati yacu, n’abakozi bari muri za serivisi na bo bararahiraga. Na muri ziriya nama twararahiraga ko ibikorwa byose ibivugirwamo ni amabanga kugira ngo hirindwe [mu mateka hagiye habo kuvangira, ibintu bimeze nko kwamamaza cyangwa se iterabwoba].”

Avuga ko mu gutora Papa hakorwa amasengesho, kugira ngo Roho Mutagatifu ari we ugena ugomba kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ku buryo ari igikorwa cy’imbaraga za Roho Mutagatifu kurusha uko kiba icy’Abakaridinali baba bakirimo.

Ati “Ni igikorwa Gitagatifu, ni isakaramentu ku buryo wumva ububasha bwa Roho Mutagatifu koko, kwa kundi umuntu yumva ahabwa Ubupadiri cyangwa ahabwa Ubwepisikopi.”

Ku bijyanye n’imihango ikorwa, irimo gufunga urugi iyo Abakaridinali binjiye muri iyi Nama, bikorwa n’Umukaridinali muto, ndetse n’igikorwa cyo gutwika impapuro zigaragaza umwotsi ugaragaza ikimenyetso cy’icyemezo, ariko ko abandi babimufashamo.

Avuga kandi ko ari ibyo kwishimira kuba Gutora Papa bisigaye bimara igihe gito, kuko kuri iyi nshuro byamaze iminsi ibiri gusa, ariko ko n’ubundi byose bikorwa n’isengesho.

Ati “Twese tuba dusenga ngo Imana itwereke Papa mushya, noneho mu gusenga, icyo gihe uwo wumva akujemo, kuko tugenda duhuriza ku muntu, noneho na we ni ibintu biremereye cyane, cyane cyane ko abantu baba bamaze kubona uko Kiliziya ihagaze n’ibibazo bihari, ibyo ategerejweho, ndetse haba hari no gutegura umuntu ngo rwose nyamuneka utowe ntazaduhakanire ko ashobora kugira ubwoba akavuga ati ‘ibi bintu si ibyanjye mumbabarire’ bikazatugora ko ari umusaraba we yemera akawakira kandi ko natwe tuzakomeza kumufasha ariko cyane cyane Imana iba yamutoye ikazakomeza kumufasha.”

Iyo Papa amaze gutorwa abazwa niba abyemeye ku buryo abakaridinali bagenzi be na bo baba bari mu masengesho yo kugira ngo utorwa abibemerere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − four =

Previous Post

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Next Post

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Related Posts

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, haravugwa umusore ukekwaho kwica umubyeyi we (Nyina) amuhoye kuba yamubuzaga gutereta umugore...

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

by radiotv10
11/07/2025
0

In today’s world, parents get so busy with work which makes it hard to spend quality time and raise their...

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

IZIHERUKA

Gatsibo: Abayoboraga Koperative baravugwaho guca ruhinganyuma abanyamuryango bakayigurisha mu ibanga rikomeye
MU RWANDA

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

by radiotv10
11/07/2025
0

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

11/07/2025
Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

10/07/2025
Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore arakekwaho kwica umubyeyi we amuziza kuba atishimiraga umubano afitanye n’umugore baturanye

Babysitters or Childhood Centers? –Which is the best way to raise children?

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.