• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in MU RWANDA
0
Menya iby’ingenzi biranga gutora Papa- Karidinali Kambanda uri mu batoye umushya yabivuze
Share on FacebookShare on Twitter

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoni Karidinali Kambanda ukubutse i Vatican kwa Papa mu mihango yo guherekeza Nyirubutungane Papa Francis uherutse kwitaba Imana no gutora uwamusimbuye, yagarutse ku bikorwa by’ingenzi biranga umuhango wo gutora Papa mushya, byose bishingiye ku kuvugana n’Imana n’isengesho ryo kwiyegereza Roho Mutagatifu ngo atange Umushumba ukwiye.

Antoni Karidinali Kambanda, ni umwe mu Bakaridinali bitabiriye umuhango wo gutora Papa Leo XIV uherutse gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Pacis TV cyatambutse kuri uyu wa Mbere, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda yavuze ko ubusanzwe habaho Abakaridinali 252 bari mu byiciro bibiri, barimo icy’abarengeje imyaka 80, batemerewe gutora, mu gihe abo mu cyiciro cy’imyaka iri munsi ya 80 ari bo bemerewe gutora.

Gusa aba Bakaridinali bakuze bitabira inama za Conclave, kuko baba bafite ubunararibonye bushobora kuyobora barumuna babo muri iyi mihango yo gutora Papa.

Karidinali Kambanda avuga ko ahabera izi nama, habanza gukurwamo ikintu cyose cy’itumanaho nka Camera, televiziyo, radiyo n’ibindi byose, ku buryo ababa bari muri icyo cyumba, batamenya ibibera hanze.

Ati “Ntabwo twari tuzi ibibera mu Isi yo hanze, ni ugusenga kuvugana n’Imana no kuvugana hagati yacu, n’abakozi bari muri za serivisi na bo bararahiraga. Na muri ziriya nama twararahiraga ko ibikorwa byose ibivugirwamo ni amabanga kugira ngo hirindwe [mu mateka hagiye habo kuvangira, ibintu bimeze nko kwamamaza cyangwa se iterabwoba].”

Avuga ko mu gutora Papa hakorwa amasengesho, kugira ngo Roho Mutagatifu ari we ugena ugomba kuba Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ku buryo ari igikorwa cy’imbaraga za Roho Mutagatifu kurusha uko kiba icy’Abakaridinali baba bakirimo.

Ati “Ni igikorwa Gitagatifu, ni isakaramentu ku buryo wumva ububasha bwa Roho Mutagatifu koko, kwa kundi umuntu yumva ahabwa Ubupadiri cyangwa ahabwa Ubwepisikopi.”

Ku bijyanye n’imihango ikorwa, irimo gufunga urugi iyo Abakaridinali binjiye muri iyi Nama, bikorwa n’Umukaridinali muto, ndetse n’igikorwa cyo gutwika impapuro zigaragaza umwotsi ugaragaza ikimenyetso cy’icyemezo, ariko ko abandi babimufashamo.

Avuga kandi ko ari ibyo kwishimira kuba Gutora Papa bisigaye bimara igihe gito, kuko kuri iyi nshuro byamaze iminsi ibiri gusa, ariko ko n’ubundi byose bikorwa n’isengesho.

Ati “Twese tuba dusenga ngo Imana itwereke Papa mushya, noneho mu gusenga, icyo gihe uwo wumva akujemo, kuko tugenda duhuriza ku muntu, noneho na we ni ibintu biremereye cyane, cyane cyane ko abantu baba bamaze kubona uko Kiliziya ihagaze n’ibibazo bihari, ibyo ategerejweho, ndetse haba hari no gutegura umuntu ngo rwose nyamuneka utowe ntazaduhakanire ko ashobora kugira ubwoba akavuga ati ‘ibi bintu si ibyanjye mumbabarire’ bikazatugora ko ari umusaraba we yemera akawakira kandi ko natwe tuzakomeza kumufasha ariko cyane cyane Imana iba yamutoye ikazakomeza kumufasha.”

Iyo Papa amaze gutorwa abazwa niba abyemeye ku buryo abakaridinali bagenzi be na bo baba bari mu masengesho yo kugira ngo utorwa abibemerere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − two =

Previous Post

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Next Post

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.