Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwiyita Umuhanuzi mu Rwanda wigeze gutangaza ibyumvikanamo guca igikuba yatawe muri yombi ubugirakabiri

radiotv10by radiotv10
20/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uwagaragaye mu ‘buhanuzi’ bwumvikanamo ibisa nko guca igikuba yatawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nibishaka Theogene wiyita umuhanuzi wigeze gutabwa muri yombi nyuma yo gutangaza amagambo yumvikanamo guca igikuba, yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri n’ubundi akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha.

Nibishaka Theogene wari watawe muri yombi mu mpera za 2023, nyuma y’amagambo yari yavugiye kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, yumvikanamo guca igikuba.

Icyo gihe muri 2023, hari aho yavugaga ko “Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.”

Gusa muri 2024 yaje gufungurwa by’agateganyo, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025, yagombaga kuburana, ariko akaba yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo kongera gutangaza amakuru y’ibihuha binyuze mu biganiro atanga ku muyoboro wa YouTube we witwa ‘Iriba ryera TV’.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeye ko uyu Nibishaka yatawe muri yombi, yatangaje ko yafunganywe n’undi witwa Uwimpaye Ferdinand na we ufite YouTube channel yitwa Zaburi yacu, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Remera.

Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse n’icyo gukoresha ibikangisho, aho ibyo bakekwaho byakozwe binyuze mu biganiro batambutse kuri iyi miyoboro ya YouTube yabo.

Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu biyitirira ubuhanuzi bakifashisha imiyoboro nk’iyi ya YouTube, bagatangaza amakuru yuzuye ibihuha bizana igikuba mu bantu.

Yasabye kandi abantu bakurikira ibyo biganiro kutabiha agaciro “ahubwo bakita ku bikorwa bibateza imbere aho guta umwanya kuri ibyo bitangazwa na bantu nk’abo usanga bishobora kugira ingaruka zo gukura abantu umutima. Turihanangiriza abantu nk’abo tubasaba kubihagarika kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Next Post

Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

by radiotv10
12/01/2026
0

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Uwabaye Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda yasuye Urwibutso rwa Gisozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.