Nibishaka Theogene wiyita umuhanuzi wigeze gutabwa muri yombi nyuma yo gutangaza amagambo yumvikanamo guca igikuba, yongeye gutabwa muri yombi ku nshuro ya kabiri n’ubundi akekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha.
Nibishaka Theogene wari watawe muri yombi mu mpera za 2023, nyuma y’amagambo yari yavugiye kuri YouTube Channel yitwa Umusaraba TV, yumvikanamo guca igikuba.
Icyo gihe muri 2023, hari aho yavugaga ko “Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.”
Gusa muri 2024 yaje gufungurwa by’agateganyo, ndetse bikaba byari biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2025, yagombaga kuburana, ariko akaba yongeye gutabwa muri yombi nyuma yo kongera gutangaza amakuru y’ibihuha binyuze mu biganiro atanga ku muyoboro wa YouTube we witwa ‘Iriba ryera TV’.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeye ko uyu Nibishaka yatawe muri yombi, yatangaje ko yafunganywe n’undi witwa Uwimpaye Ferdinand na we ufite YouTube channel yitwa Zaburi yacu, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Remera.
Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse n’icyo gukoresha ibikangisho, aho ibyo bakekwaho byakozwe binyuze mu biganiro batambutse kuri iyi miyoboro ya YouTube yabo.
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu biyitirira ubuhanuzi bakifashisha imiyoboro nk’iyi ya YouTube, bagatangaza amakuru yuzuye ibihuha bizana igikuba mu bantu.
Yasabye kandi abantu bakurikira ibyo biganiro kutabiha agaciro “ahubwo bakita ku bikorwa bibateza imbere aho guta umwanya kuri ibyo bitangazwa na bantu nk’abo usanga bishobora kugira ingaruka zo gukura abantu umutima. Turihanangiriza abantu nk’abo tubasaba kubihagarika kuko ibyo bikorwa bigize ibyaha.”
RADIOTV10