Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho

radiotv10by radiotv10
21/05/2025
in MU RWANDA
0
Ibivugwa ku banyeshuri birukanywe burundu n’ishuri rimaze imyaka ibiri ryohereje abandi ngo bajye kwitekerezaho
Share on FacebookShare on Twitter

Ishuri ‘Sainte Trinite Nyanza TSS’ ryigisha imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, ryigeze guhagarika abanyeshuri mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ubu noneho ryirukanye abandi 16 burundu, ku makosa arimo ubusinzi.

Hari hashize imyaka ibiri Ubuyobozi bw’iri shuri ryitiriwe Ubutatu Butagatifu Nyanza, n’ubundi bufashe icyemezo cyo kohereza mu ngo abanyeshuri 17 mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera na bwo amakosa bari bakoze.

Muri Gicurasi 2023, iri shuri ryari ryahagaritse abo banyeshuri bigaga mu mwaka wa gatandatu ribohereza mu miryango yabo, nyuma yuko hakozwe umukwabu wo gushakisha abanyeshuri bafite ibikoresho bitemewe birimo imyambaro itari iy’ishuri, bamwe bemera kuyitanga, mu gihe bariya bari boherejwe mu miryango bari binangiye ndetse bamwe bagashaka guhangana n’abarezi.

Amakuru ahari ubu, avuga ko noneho kuri iyi nshuro, ubuyobozi bw’iri shuri bwirukaniye rimwe abanyeshuri 16 na bo bigaga mu mwaka wa gatandatu, aho bashinjwa kugaragaza imyitwarire idahwitse.

Muri aba birukanywe, harimo abahungu 10 ndetse n’abakobwa batandatu (6) bitegura gukora ikizamini cya Leta.

Iyirukanwa ry’aba banyeshuri, ryemejwe n’Umuyobozi w’iri shuri, Jerome Mbiteziyaremye wabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke dukesha aya makuru, ko aba banyeshuri birukanywe umunsi umwe.

Uyu muyobozi avuga ko aba banyeshuri bakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi irimo gutoroka ishuri bakajya mu isantere bakanywa inzoga bagasubira mu kigo basinze bakanyura ahatemewe.

Yavuze ko aba banyeshuri bagiriwe inama inshuro nyinshi, ariko bagakomeza kwinangira, bikagera aho ubuyobozi bw’iri shuri bufata icyemezo cyo kubirukana burundu kuko bari baranze kureka iyi myitwarire idahwitse.

Muri aba 16 birukanywe burundu, 15 bemerewe kuzajya gukora ikizamini cya Leta ariko bataba muri iri shuri ndetse batanahakorera igikorwa cyo gusubiramo amasomo, mu gihe undi umwe we atanemerewe kuzakora icyo kizamini kubera gukabya muri ayo makosa, aho anavugwaho kurwanya umwarimu.

Icyemezo cyo kwirukana aba banyeshuri kandi cyanamenyeshejwe Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, nk’uko byatangajwe na Nadine Kayitesi-Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage, wavuze ko ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko bwirukanye bariya banyeshyri kubera imyitwarire itanoze irimo gutoroka ikigo mu masaha y’ijoro bakajya kunywa inzoga mu isantere.

No muri Werurwe umwaka ushize wa 2024, ubuyobozi bw’iri shuri bwari bwafashe icyemezo cyo kwirukana burundu abanyeshuri umunani (8) na bo bigaga mu mwaka wa nyuma, bubashinja gutegura imyigaragambyo.

Iri shuri risanzwe rifite amahame rigenderaho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana uririmbira mu nsengero no mu biterane akurikiranyweho gusambanya umwana

Next Post

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Uwigeze kwamamara mu myidagaduro mu Rwanda yatangaje inkuru y’akababaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.